00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yabaye umunyamahirwe wa mbere muri Poromosiyo ‘Tunga’ ya Airtel

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 August 2015 saa 08:01
Yasuwe :

Imfurayabo Jean Pierre wiga Itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Kigali yashyikirijwe moto yatsindiye muri poromosiyo yitwa ‘Tunga’ ya Airtel Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo munyamakuru w’umunyamahirwe wa mbere, moto ifite agaciro ka miliyoni 1,500,000 yatsindiye.

Imfurayabo, ukora Itangazamakuru nk’uwimenyereza umwuga, yavuze ko nta kindi akesha iyi ntsinzi uretse kudacika intege mu gusubiza inshuuro nyinshi ibibazo akoresheje ubutumwa bugufi (sms), kugeza aho yagejeje ku manota 204,480.

Yagize ati “Nta rindi banga nakoresheje uretse guhora nsubiza ibibazo nabazwaga buri munsi kandi nkabikora igihe kirekire, kuko n’igihe habaga umuhango wo gusoza Guma Guma njye ijoro ryose naraye nsubiza ibibazo nabaga ndiguhabwa.”

Imfurayiwabo yasobanuye ko nta kimenyane, ahubwo ngo nta rindi banga uretse gusubiza ibibazo

Yarangije ashishikari za abandi baturage bakoresha Umurongo wa Airtel gukomeza kugerageza amahirwe yabo basubiza ibibazo byoroshye bahabwa ngo bitewe n’uko nta kimenyane yabonye muri iyi poromosiyo.

Nyampinga Clementine, Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa ndetse n’Itumanaho muri Airtel Rwanda yasabye abafatabuguzi b’iyo sosiyete gukomeza kugerageza amahirwe yabo, basubiza ibibazo iba yabateganyirije mu rwego rwo kugira ngo na bo begukane moto 11 zisigaye.

Ati “Uyu munyamahirwe yatomboye kuko yakinnye kenshi asubiza neza ibibazo byose yabazwaga kuko muri iyi poromosiyo nta buriganya burimo, rero ndasaba abanyarwanda ko bakomeza bagasubiza ibibazo bahabwa kugira ngo na bo begukane moto zisigaye.”

Yakomeje agaragaza ko muri iyi poromosiyo ‘Tunga’, Airtel Rwanda ihemba abanyamahirwe batanu ku munsi ama Unites y’ibihumbi 2 na moto itangwa buri Cyumweru, ku buryo nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma batagerageza amahirwe yabo dore ko nta buriganya buba muri Airtel.

Iyi poromosiyo Tunga ikaba ari ku nshuro ya mbere iteguwe mu Rwanda aho biteganyijwe ko izamara amezi atatu kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe bikaba bimusaba kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo byoroshye agenda abazwa gusa.

Moto yatomboye yayishyikirijwe n'abayobozi muri Airtel ndetse na AMbasaderi wayo Ama G The Black
Imfurayiwabo uzwi nka Romeo, Umunyamakuru akaba n'Umuhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages