00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umugore ukekwaho kwica umugabo we amukase ingoto yatawe muri yombi

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 14 August 2015 saa 02:31
Yasuwe :

Iradukunda Leonille uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wo mu Murenge wa Jarama ukekwaho kwica umugabo we amukase ingoto nyuma akaza kuburirwa irengero yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburusirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yemereye IGIHE ko uyu mugore ari mu maboko ya Polisi akaba akomeje gukorwaho iperereza ryimbitse.

Yagize ati “ Uyu mugore akurikiranyweho kwivugana umugabo we witwa Habumugisha Jean Pierre w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi ubu tukaba dukomeje iperereza kugira ngo tumenye icyamuteye koko kwica umugabo we nyuma azahita ashyikirizwa ubutabera.”

IP Kayigi akomeza atangaza ko uyu mugore yafatiwe aho yari yihishe mu Murenge wa Rukira, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yemera icyaha yakoze cyo kwica umugabo we amukase ingoto ariko ngo akavuga ko yabikoze yitabara kuko ngo bari bagiranye amakimbirane umugabo nawe ashaka kumwivugana.

Polisi irasaba abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane kugira bafashwe kuyakemura hakiri kare nta bindi bibazo birimo no kuba bakwicana bibaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages