00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yahagaritse rutahizamu Issa Bigirimana igihe kitazwi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 April 2017 saa 02:12
Yasuwe :

APR FC yitegura gusura Sunrise FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, yahagaritse rutahizamu Issa Bigirimana mu gihe kitazwi kubera imyitwarire mibi.

Uyu rutahizamu wayifashije kwikura i Rubavu mu mukino uheruka yatsinzemo Etincelles FC ibitego bibiri ku busa, ntabwo yagaragaye ku myitozo ya nyuma iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatanu. Kubw’ibyo akaba atazakina kuri uyu wa Gatandatu.

Umuvugizi wa APR FC, Tonny Kabanda, yatangarije IGIHE ko Issa Bigirimana yahagaritswe kubera ko yagiye i Burundi bitazwi.

Yagize ati “Ikosa yakoze yagiye i Burundi gusura umuryango we nta ruhushya asabye. Ikosa si ukujya gusura umuryango ahubwo ni ukugenda adasabye uruhushya. Aho agarukiye yasabwe kwandika asobanura impamvu yabimuteye, ubwo nabikora azagaruka mu mikino itaha ariko ntabwo azagaragara ku mukino w’ejo.”

Kubura Issa Bigirimana ni akazi gakomeye kuri iyi kipe n’ubusanzwe itagira ba rutahizamu benshi gusa umutoza Mulisa Jimmy akaba ashobora kuzakoresha umwana ukiri muto Nshuti Innocent wazamuwe mu ikipe ya mbere uyu mwaka.

Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yerekeza i Nyagatare aho izacakirana na Sunrise FC saa cyenda n’igice.

Niramuka itsinze uyu mukino, izasigara irushwa amanota umunani na Rayon Sports, yo itazakina shampiyona kuko iri muri Nigeria aho yagiye gukina na Rivers United mu mukino ubaza w’ijonjora rya nyuma muri CAF Confederation Cup.

Issa Bigirimana (iburyo) yahaniwe imyitwarire mibi
Rutahizamu Issa Bigirimana yahagaritswe igihe kitazwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages