Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gikondo aho basezeraniye imbere y’amategeko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Jay C asezeranye mu mategeko n’umugore we mbere y’amasaha make ngo basezerane imbere y’Imana mu birori bahuje n’amasakaramentu y’abana babo bizaba tariki 31 Nyakanga 2020.
Mu minsi ishize uyu muraperi yabwiye IGIHE ko ari ubukwe amaze igihe ategura. Ati” Nabuteguye cyera buhagarikwa na COVID-19, nyuma y’uko horohejwe ingamba zo kwirinda nahise nongera kubusubukura noneho mbushyira tariki 31 Nyakanga 2020.”
Ubukwe bwa Jay C bwari buteganyijwe tariki 5 Nyakanga 2020 buza guhagarikwa n’icyorezo cya COVID-19.
Jay C yigeze kuvuga ko ubukwe yabutekereje nyuma yo guhatwa ibibazo n’umwana we wamuhozaga ku nkeke amubaza amafoto y’ubukwe.
Ati ”Njye mfite umwana mukuru, agize imyaka hafi icyenda, ntabwo ari uwo wabeshya. Kenshi yakundaga kumbaza aho amafoto y’ubukwe bwacu ari nkabura uko mubwira.”
Ubukwe bw’uyu muraperi buzahurirana n’amasakaramentu y’abana be ndetse no gukomezwa kwe.
Ati ”Byahuriranye n’amasakaramentu y’abana banjye kuko umukuru azabatizwa anahite ahabwa ukarisitiya, umuto nawe azabatizwa. Twahisemo kubihuza n’ubukwe bwacu kugira ngo duhaze ibyishimo by’abana bacu.”
Jay C nawe yari yarabatijwe ahabwa na ukarisitiya, kuri uwo munsi azahabwa isakaramentu ryo gukomezwa.
Abajijwe icyari cyarabayeho kugira ngo abane n’umugore we badasezeranye, Jay C yagize ati ”Ntabwo nakubeshya, twarabyaye, habanza gushaka uko twafatanya kurera abana bacu ndetse no kubashakira ubuzima.”
Jay C avuga ko ibi birori bizamufasha “kurushaho kwegerana n’Imana”.
Muhire Jean Claude wamenyekanye nka Jay C na Ishimwe Diane bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Bagiye guhana isezerano mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agena ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 30.
Jay C ari mu baraperi bakomeye mu Rwanda mu myaka igera ku icyenda amaze akora umuziki.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!