Ku nshuro ya mbere nk’umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yafashije iyi kipe kwigaranzura mukeba Rayon Sports yari yayitsinze mu mukino uheruka wa shampiyona ibitego 4-0, nayo iyitsinda 1-0 cya Issa Bigirimana kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma y’umukino Jimmy yavuze ko umukino wa mbere yatoje ashaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika, n’uyu atsinzemo Rayon Sports ivuze byinshi kuri we.
Yagize ati “Umukino wanjye wa mbere nk’umutoza nagiye gutoza muri Ghana mbona ariwo wa mbere ukomeye. Gutsinda na Rayon Sports ni byiza ku hazaza hanjye mu butoza ni ukureba ukuntu nkomeza kwitwara neza.”
Mulisa yavuze ko ikipe ye yafashijwe no kwica umukino wa mukeba, abakinnyi be bakoresha imbaraga nyinshi mu kwima Rayon Sports umupira biranabahira.
Rayon Sports yari ifite umwanya wa mbere kuva shampiyona yatangira yahise iwutakaza ufatwa na APR FC banganya amanota 33 ariko itegeko rishya muri shampiyona rivuga ko mbere yo kureba ibitego amakipe azigamye habanza kurebwa uko zatsindanye ubwazo.
Aya makipe y’abakeba agomba kongera guhura nyuma y’iminsi 11 kuri Stade Amahoro mu mukino wo guhatanira miliyoni eshatu z’igikombe cy’Intwari tariki 1 Gashyantare 2017.



















TANGA IGITEKEREZO