Mu butumwa Kamichi yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko afite ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kwibaruka umukobwa waje ari ubuheture.
Ati “Uwiteka ahora adukorera ibikomeye natwe tuzahora tumushima. Ubuheture bwanjye, Kaliza Atete Bagabo yavutse neza ku wa 15 Werurwe 2020 mu bitaro bya Kaminuza ya Tennessee. Imana ishimwe kandi ihimbazwe.”
Uyu mwana w’umukobwa aje akurikira Walter Gisigo Bagabo w’imfura y’uyu muhanzi n’umugore we ndetse na Karla Karabo Bagabo nawe w’umukobwa bibarutse ku wa 18 Nzeri 2018.
Kamichi yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we ku wa 8 Kamena 2018, bakora indi mihango yabereye mu Mujyi wa Knoxville basanzwe batuyemo ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019.
Kamichi wakundaga kwiyongereraho akabyiniriro ka Cardinal yamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi; amaze imyaka isaga itanu atuye muri Amerika. Yafashe rutemikirere iva Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira 16 Mata 2014.
Aheruka gushyira hanze indirimbo zirimo ‘My Karabo’ n’indi yise ‘Ni Forever’.
Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Amerika, azwi cyane mu rukundo n’Umunyamerikakazi Emely Dubois, wabaga muri Leta ya Connecticut bagiranye ibihe byiza ariko baza gutandukana.
Imwe mu ndirimbo nke Kamichi yakoze mu myaka itanu n’imisago amaze muri Amerika



















TANGA IGITEKEREZO