Ahagana ku isaha ya saa tatu nibwo abakobwa 14 bahataniye irushanwa ry’umunyamideli wa mbere mu Rwanda batangiye kwiyereka akana nkemurampaka.
Mu ntambuko zisanzwe ziranga abanyamideli, aba bakobwa bose wabonaga ko ibyo bakoraga babitojwe, babizi, babikunda kandi babyiyumvamo.
Nyuma yo kugaragaza ubuhanga bwabo mu kwerekana imideli mu myambaro itandukanye, akanama nkemurampaka kiherereye gateranya amanota birangira Kaneza Amanda Lynca ari we ubaye uwa mbere.
Kaneza Amanda Lynca ni we waje gutorwa nk’umukobwa uhiga abandi mu kwerekana imideli mu Rwanda ni na we uzajya userukira igihugu mu marushanwa atandukanye y’imideli mu mahanga.
N’amarira menshi y’ibyishimo, uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari ishema rikomeye kuri we. Yashimiye abamubaye hafi muri iri rushanwa kugeza aryegukanye. Yavuze ko azakora ibishoboka agahesha ishema u Rwanda binyuze mu mideli.
Yagize ati “Biranshimishije cyane aya ni amahirwe meza mbonye kandi nizeye kuzayabyaza umusaruro ndetse n’igihugu cyanjye nkagihesha ishema”.
Kaneza Lynca watowe nk’umunyamideli wa mbere mu bakobwa mu Rwanda, akimara gutorwa benshi bavuze ko batumva neza ‘uburyo umunyamideli w’Umurundikazi yatsinda Abanyarwanda.
Kaneza Lynca, yabwiye IGIHE ko afite inkomoko mu Burundi ariko akagira ibyangombwa by’u Rwanda. Yashimangiye ko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba Umurundikazi.
Ati “Ndi Umunyarwanda uvanze kuko papa avuka mu Rwanda ariko mama ni Umurundikazi”.
Lynca Amanda Kaneza yavukiye muri Komine ya Cibitoke mu Burundi mu mwaka w’1996. Ni uwa Gatanu mu muryango w’abana batandatu avukamo.
Mu mashuri yisumbuye yize mu ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo,[ Hôtellerie et Tourisme]. Ibyo kwerekana imideli yabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2013.
Ubuyobozi bwa Kigali Fashion House yateguye aya marushanwa, bwavuze ko Kaneza Lynca Amanda ari we ubaye ‘Top Super Model’ wa mbere w’u Rwanda.
Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre



















TANGA IGITEKEREZO