00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera FC yahaye Mashami urwibutso, APR FC yo yongera kwihaniza Kiyovu Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 April 2017 saa 10:31
Yasuwe :

Ku mukino we wa nyuma atoza Bugesera FC, Mashami Vincent, yatsinze Gicumbi FC 3-1 naho APR FC ishaka kotsa igitutu Rayon Sports itsinda Kiyovu Sports 2-0 yuzuza imyaka 10 yarayigize insina ngufi.

Kuri iki Cyumweru, umukino wari witabiriwe n’abafana benshi gusezera ku mutoza Mashami Vincent wari ukaze gukundwa bigaragara, warangiye ibitego bya Ngwindo Abdalla, Ikechuku Samson na Nzabanita David bita Saibati bifashije Bugesera FC gutandukana neza n’uyu mutoza naho Gicumbi FC yatsindiwe kimwe na Rachid ikomeza kujya mu byago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mbere y’uyu mukino, Bugesera FC yari yabanje kwerekana umuterankunga mushya, Excel Energy uzayiha miliyoni 20 mu mezi atatu ndetse n’umutoza mushya Kanyankore Gilbert Yaounde ugiye kuyisigarana.

Gicumbi FC iri mu murongo utukura ndetse ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri niyo yari iri ku gitutu cyo gushaka amanota atatu, gusa mu minota 25 yahise itsinwa igitego cy’umunya-Nigeria Ngwindo Abdalla.

Bugesera yakomeje kurusha Gicumbi FC mbere yo kujya kuruhuka, undi munya Nigeria Ikechuku Samson ashyiramo icya kabiri ndetse banahushije ubundi buryo bwari bwabazwe.

Ku kibuga cya Bugesera izina Mashami niryo ryaririmbwaga hose bamushimira igihe yari ahamaze ko yabashije kubaka ikipe itinyitse, kandi ikina umukino mwiza no kuba ayisize ku mwanya wa gatanu wa shampiyona, ibintu bavuga ko batazibagirwa.

Mu gice cya kabiri, Gicumbi FC yabashije kwishyura igitego kimwe mu gihe umutoza Okoko yari atangiye kwizera ko bashobora kubona n’icya kabiri, kapiteni wa Bugesera FC, Nzabanita David ashyiramo icya kabiri nyuma yo gucenga ba myugariro ba Gicumbi FC ajya kwishimana n’abayobozi byatumye banamuha ikarita y’umuhondo.

Gutsinda uyu mukino byafashije Bugesera FC gufata umwanya wa gatanu mu gihe shampiyona isigaje iminsi itandatu.

Kuri stade ya Kigali, APR FC yari yakinnye na Kiyovu Sports, abasore ba Aloys Kanamugire babasha kwihagararaho kugera ku munota wa 85, gusa mu minota ibiri gusa batsindwa ibitego bibiri bya Nsabimana Aimable na kapiteni Ngabo Albert.
Kugeza ubu nubwo itakinnye, Rayon Sports iracyari iya mbere n’amanota 55, igakurikirwa na APR FC irusha amanota atanu.

Dore uko imikino yose yagenze:

*APR FC 2-0 Kiyovu Sports
*Amagaju FC 1-1 Sunrise FC
*Bugesera FC 3-1 Gicumbi FC
*Pepiniere FC 0-2 Espoir FC
*Kirehe FC 1-0 AS Kigali
*Etincelles FC 0-0 Police FC
*FC Marines 2-2 FC Musanze

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga n'abatoza babo
Abakinnyi 11 ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Guindo yari yazonze abakinnyi ba Gicumbi FC
Ku mukino we wa nyuma atoza Bugesera FC, Mashami Vincent yacyuye amanota atatu
Nzabanita David bita Saibati yatsinze igitego cya gatatu asohoka mu kibuga kwishimana n'abafana, avuyeyo umusifuzi amuha ikarita y'umuhondo
Abafana ba Bugesera bari bishimiye intsinzi bakuye kuri Gicumbi
Abafana bari benshi kuri uyu mukino
Mashami n'abafana ba Bugesera FC
Abakinnyi ba Bugesera bagaragarije ibyishimo Mashami Vincent wabatozaga
Abakinnyi ba Bugesera FC bafata ifoto y'urwibutso bari kumwe na Mashami Vincent wari umutoza wabo
Guindo asuhuza bagenzi be nyuma yo gusimburwa
Mashami Vincent asezera abana bari bagiye gushyigikira Bugesera FC
Mashami yashimiye cyane abafana ba Bugesera FC bamwakiriye neza
Umutoza Okoko yavuze ko agifite icyizere ko Gicumbi FC itazamanuka mu cyiciro cya kabiri
Kanyankore Yaounde ugiye gutoza Bugesera FC yari ku kibuga areba umukino wahuje ikipe ye na Gicumbi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages