00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassa Mbungo watozaga Police FC yirukanwe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 June 2016 saa 09:27
Yasuwe :

Umutoza wa Police FC, Kassa Mbungo André yaba yamaze kwirukanwa muri iyi kipe anengwa kudatanga umusaruro uhagije nk’uko byari byitezwe.

Amakuru agera kuri IGIHE aravuga ko ubuyobozi bwa Police FC bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uyu mutoza wari usigaranye umwaka umwe kuko yari amze imyaka ibiri atoza iyi kipe mu gihe yari yarasinye amasezerano y’imyaka itatu.

Kassa Mbungo wari witezweho kugeza kure iyi kipe yakuwemo na Victoria Mokanda yo muri Congo Brazzaville mu mikino ya Orange CAF Confederation Cup muri 1/16.

Asize Police FC ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’igihugu.Police FC yamaze no gusezererwa mu gikombe cy’amahoro itsinzwe n’Amagaju FC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages