Ku ikosa ryari rikorewe Gibert Mugisha, Pépinière yaje gufungura amazamu kuri penaliti ya Ishimwe Kevin gusa iza kwishyurwa iki gitego ku munota wa 77 ubwo Mutebi Rashid yihererwaga umupira n’umunyezamu wa Pépinière.
Iyi kipe y’umutoza Baptiste ariko yaje kubona igitego cy’intsinzi ku munota wa 82, ubwo Uwineza Jean de Dieu yazaga kwitsinda igitego, maze Pépinière ikabona intsinzi ya mbere mu mateka yayo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho byayisabye gutegereza imikino 15 yose.
Mu gihe abo ku Ruyenzi bari bakibyina intsinzi ariko, baje gutungurwa n’amagambo yatangajwe n’umutoza wabo Kayiranga Baptiste, wahise abwira itangazamakuru ko asezeye gutoza iyi kipe cyane ko asanga icyerekezo cye kitajyanye na yo.
Yagize atii “Bibaye ngombwa ko nsezera, nyuma y’imikino ibanza. Nagerageje ibishoboka ariko hari ibyo tutumvikanagaho bityo ni byiza ko dutandukana. Ubu ngiye gufata akaruhuko, nta kipe n’imwe nzerekezamo muri iyi mikino yo kwishyura hano mu Rwanda. Nzongera gutekereza iby’ubutoza nyuma ya shampiyona”.
Kayiranga Baptiste wanatoje amakipe nka Rayon Sports, Mukura, AS Kigali, Gicumbi na Kiyovu Sports asize Pépinière ku mwanya wa 16 mu makipe 16 n’amanota atanu mu mikino 13 yatojemo iyi kipe, dore ko iyindi ibiri bayitewemo mpaga.
Uretse Pépinière yatsinze Gicumbi, Mico Justin na Danny Usengimana bafashije Police FC kwikura i Rubavu ubwo batsindiraga Marines kuri Stade Umuganda ibitego 2-1.
Uko imikino y’umunsi wa nyuma w’agace ka mbere ka Shampiyona yagenze
- Bugesera Fc 1-1 APR FC
- AS Kigali 1-0 Espoir
- Sunrise FC 0-3 Musanze
- Kirehe FC 3-1 Mukura VS
- Etincelles Fc 1-0 Amagaju
- Marines 0-2 Police
- Pépinière 2-1 Gicumbi
- Rayon Sports 3-0 SC Kiyovu



















TANGA IGITEKEREZO