Nyuma yo gutanga iyi nkunga, King James yanifatanyije na Solid’Africa mu kugaburira abarwayi bo muri CHUK.
King James yashimiye cyane ibikorwa by’Umuryango Solid’Africa, avuga ko ari gutegura uburyo buri kwezi yajya awugenera inkunga runaka yo kuwufasha mu bikorwa ukora umunsi ku munsi.
Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye iki gikorwa. Yagize ati "Birashimishije kubona hari ibyo wakora bigafasha abantu bababaye. Ni ubwa mbere mbikoze ubu tugiye kwicara turebe ibyo twajya dutanga buri kwezi."
Umuryango Solid’Africa usanzwe ufasha abarwayi bari mu bitaro babona ibyo kurya bigoranye. Uyu muryango ukorera i Rusororo ari naho ufite igikoni utekeramo.
Umuyobozi w’Umuryango Solid’Africa, Isabelle Kamaliza, yavuze ko uretse ababafasha, bafite n’ubutaka bemerewe na Leta bubafasha guhinga ibyo batekera abarwayi.
Solid’Africa ni umuryango usanzwe ufasha abarwayi ibintu bitandukanye ariko by’umwihariko bagaburira abagera kuri 800 mu bitaro bya CHUK, Muhima, Masaka na Kibagabaga. Babaha amafunguro ya mu gitondo, saa Sita na nijoro.
Unishyurira abarwayi babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro ndetse n’imiti itishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.
King James afite uruganda rutunganya ifu y’akawunga rwa ‘Ihaho’ ndetse akanagira ihahiro rigezweho ryitwa Mango Supermarket. Aherutse gufungura restaurant ishamikiyeho yitwa Mango Fast Food.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!