00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri, APR FC ibura umwanya wa kabiri

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 June 2017 saa 06:07
Yasuwe :

Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe ijyana na Pépiniѐre FC naho APR FC ibura umwanya wa kabiri yahanganiraga na Police FC.

Imikino yo ku munsi wa nyuma yari ihanzwe amaso cyane ni iyahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri Stade Mumena, Gicumbi FC na Pépiniѐre FC, Mukura VS na Kirehe FC yagombaga kugaragaza ikipe ya kabiri imanuka mu cyiciro cya kabiri inyuma ya Pépiniѐre FC.

Mu gihe indi mikino yose yatangiye ku i saa 15h30” nk’uko byari biteganyijwe ku masaha yashyizwe ahagaragara na Ferwafa, uwa Kiyovu Sports na Rayon Sports watangiye ukererewe iminota 11 bivugwa ko abakinnyi ba Kiyovu Sports baje ku kibuga badafite ibyangombwa ababishinzwe babanza gusubira kubizana.

Mu gihe umukino watangiraga ku Mumena, hashize iminota 10 gusa i Gicumbi Pépiniѐre FC yafunguye amazamu ku gitego cya Hassan wahawe umupira na Ishimwe Kevin ndetse bidatinze ishyiramo icya kabiri cya Nduwimana Michel nabwo wahawe umupira neza na Ishimwe Kevin.

I Huye naho byari ibicika hagati ya Mukura VS na Kirehe FC ariko abasore ba Sogonya Hamisi “Kishi” bari bazi neza ko amakiriro yabo ari ugutsinda uyu mukino, bityo bakaba bari bagiye mu Majyepfo y’u Rwanda nta kosa bashaka gukora ndetse birabahira ku munota wa 25 Uwimbabazi Jean Paul aha umupira mwiza Mani Frank nawe afungura amazamu, Kirehe FC iba ibonye igitego rukumbi yanatsinze muri uyu mukino.

Ku mukino wa Kiyovu Sports ari nayo yari ifite imibare myinshi kugira ngo irokoke, yatangiye isatira ishaka gufungura amazamu hakiri kare dore ko byasaga n’aho abakinnyi ba Rayon Sports bari batinze kwinjira mu mukino ariko uburyo Lomami André yabonye ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ibyago bya Kiyovu Sports byaje gukomera ku munota wa 32 ubwo Nova Bayama yazamukanaga umupira ku ruhande areba mugenzi we Tidiane Koné amuha umupira nawe ntiyakora ikosa aboneza umupira mu izamu, Rayon Sports iba ibonye igitego cya mbere.

Kugeza kuri iyi minota Kiyovu Sports yasabwaga kwishyura igitego ikabona n’icya kabiri ikizera kutamanuka ariko ntabwo byayoroheye kuko abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kuyisatira iminota 45 irangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Pépiniѐre FC yari izi neza ko yamaze kumanuka ariko ikaba yari yajyanye ishyaka ridasanzwe i Gicumbi, niyo yabanje kubona igitego muri iyi mikino yose yari ivuze byinshi, aho ku munota wa 63 yakinjije gitsinzwe na Nduwimana Michel cyari icya gatatu ku ikipe ariko n’icya kabiri cy’uyu mukinnyi.

I Huye mu gihe nta cyahindukaga kuko Kirehe FC yari ikiri imbere ya Mukura VS n’igitego kimwe, ku Mumena ho Rayon Sports yashimangiraga ko Kiyovu Sports igomba kumanuka bidasubirwaho itsindwa igitego cya kabiri cya Kwizera Pierrot ku munota wa 71 kuri coup franc.

Muri iyo minota, agahinda kagaragaraga mu maso y’abakunzi ba Kiyovu Sports yari imaze imyaka irenga 50 ikina icyiciro cya mbere ndetse ifite n’ibikombe bitatu bya shampiyona.

Kiyovu Sports yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Lomami André hasigaye iminota itatu ngo umukino urangire gusa cyabonywe n’abafana mbarwa kuko benshi bari bamaze kwisohokera mu kibuga.

Mu yindi mikino yabaye, APR FC yashakaga umwanya wa kabiri yari yakiriye Bugesera FC, itsindwa ibitego 2-1 bya Samson Ikechuku na Ruhinda Farouk mu gihe icy’impozamarira ya APR FC cyatsinzwe na Mwiseneza Djamal mu gihe Police FC yari yakiriye Marines FC iyinyagira ibitego 4-2 ihita ifata n’umwanya kabiri bidasubirwaho.

Uko imikino yose yarangiye:

– Mukura VS 0-1 Kirehe FC

– Gicumbi FC 1-3 Pépinière FC

– APR FC 1-2 Bugesera FC

– Police FC 4-2 Marines FC

– Musanze FC 1-0 Sunrise FC

– Espoir FC 0-1 AS Kigali FC

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ihita iyimanura mu cyiciro cya kabiri
Tidiane Koné (wambaye nimero 19) yazonze ab'inyuma ba Kiyovu Sports
Munezero Fiston yitegura kwinjira mu kibuga
Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Romami André (uri mu birere) yananiwe kurokora ikipe ye yari isumbirijwe
Tidiane Koné yahetse Mugheni Fabrice bishimira igitego cya mbere
Yahise ajya kwishimana n'abafana
Masoudi Djuma asuhuza abakinnyi ba Kiyovu Sports mbere y'umukino
Masoudi asuhuza abakinnyi be mbere yo gucakirana na Kiyovu Sports
Mugheni ahanganye n'abakinnyi ba Kiyovu Sports ashaka kubambura umupira
Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports agerageza gusatira izamu rya Kiyovu Sports
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis areba uko abakinnyi be batsinda mukeba w'amateka Kiyovu Sports
Nova Bayama yazonze ab'inyuma ba Kiyovu Sports
Romami Frank yitwaye neza kuri uyu mukino, aha yari ahanganye n'abakinnyi batatu ba Kiyovu
Uhereye ibumoso: Manzi Thierry, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot na Tidiane bishimira igitego
Romami André yakoze ibishoboka byose ariko ikipe ye birangira ibuze amanota atatu yashoboraga kuyirokora
Abafana ba Rayon Sports bagaragaje agahinda ko kuba Kiyovu Sports imanutse mu cyiciro cya kabiri
Romami André aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye kuri Stade ya Mumena
Nyuma y'umukino abafana ba Rayon Sports bakoze igisa n'umuhango wo gushyingura

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages