U Rwanda ruhagarariwe n’abakobwa babiri, Butera Knowless mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Sherri Silver [umubyinnyi wabigize umwuga] ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika.
Sherrie Silver, ni Umunyarwandakazi wavukiye i Kigali mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Sherri, ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse yakinnye muri Africa United, iyi yasohotse muri 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda mu rugendo bakoze rurerure bajya kureba imikino y’igikombe cy’Isi muri Afurika y’Epfo.
Yakinanyemo n’abandi bakomoka mu Rwanda, Eriya Ndayambaje na Roger Nsengiyumva. Icyiciro arimo muri Afrimma kirakomeye cyane kuko ari kumwe n’ababyinnyi bakomeye muri Afurika.
U Rwanda rufitemo abahanzi babiri mu gihe nka Uganda ifitemo Savy Filmz, Chameleone, Bebe Cool, Sheebah Karungi, Eddy Kenzo, Radio & Weasel, Dj Shiru, Dr Fizol na Mc Norman Ganja. Aba bose bahatanye mu byiciro bitandukanye uretse Chameleone, Bebe Cool na Eddy Kenzo bahanganye muri Best Male East Africa.
African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ni byo bihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu Mugabane no hanze kandi mu ngeri zose Afrobeat, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Highlife, Kwaito, Lingal, Soukous n’izindi njyana.
Mu mwaka ushize, Diamond wo muri Tanzania ni we wegukanye ibihembo byinshi. Mu byiciro bitandatu yahatanagamo, yabashije kwegukana igihembo cya Best Male, Best Video Dance ndetse na Artist of the Year.
Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu mu muhango ukomeye uzaba kuwa 15 Ukwakira 2016 i Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibirori bizayoborwa n’umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Basket Mouth n’umunyamideli American Cynthia Bailey.
– Sherri ahatanye muri Best African Dancer
– Kaffy Dancequeen – Nigeria
– Ezinne CEO – Nigeria
– Brenda Derry – Cameroon
– Sherri Silver – Rwanda
– La Petite Zota – Ivory Coast
– Eddy Wizzy – Uganda
– Moses Iyobo – Tanzania
– Roxy Roberts –
– Knowless ari mu cyiciro cya Best Female East Africa
– Victoria Kimani – Kenya
– Vanessa Mdee – Tanzania
– Ester Aweke – Ethiopia
– Tsedenia Gebremarkos (Ethiopia)
– Linah (Tanzania)
– Knowles Butera – Rwanda
– Sheebah Karungi – Uganda
– Akothee – Kenya



















TANGA IGITEKEREZO