U Rwanda rwari ruhagarariwe na Butera Knowless mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Uburasirazuba mu gihe Sherrie Silver [umubyinnyi wabigize umwuga] yari ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika.
Igihembo Knowless yari ahataniye cyegukanywe na Victoria Kimani uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya. Uyu mugore yegukanye icyo gihembo akurikira Akothee na we wari wahigitse abandi bahanzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba mu mwaka ushize wa 2016.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze guhamagarwa mu bihe bitandukanye muri ibi bihembo bikomeye bya Afrimma Awards yatwawe igihembo n’itsinda rya Triplets Ghetto Kids ryo muri Uganda nyuma y’aho ryifashishijwe mu mashusho y’indirimbo y’umuraperi French Montana ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse rikabyina mu birori bya BET Awards.
Sherrie Silver, ni Umunyarwandakazi wavukiye i Kigali mu 1994, nyuma mu 1999 aza kwimukira mu Bwongereza aho abana na nyina. Sherrie, ni umubyinnyi ubikora by’umwuga ndetse yakinnye muri Africa United, iyi yasohotse muri 2010 ivuga ku rugendo rw’abana batatu b’Abanyarwanda bakoze bajya kureba imikino y’igikombe cy’isi muri Afurika y’Epfo.
Ibirori bya Afrimma Awards by’uyu mwaka byabereye ahitwa House of Blue Dallas i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017. Byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo abegukanye ibihembo nka Tiwa Savage, Diamond, Fally Ipupa, Victoria Kimani n’abandi.
African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ni byo bihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi bo muri Afurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu Mugabane no hanze kandi mu ngeri za Afrobeat, Assiko, Bongo, Decale, Funana, Genge, Highlife, Kwaito, Lingal, Soukous n’izindi njyana.
Mu bandi bahanzi begukanye ibihembo harimo Falz wo muri Nigeria wahigitse ibihangange, Tiwa Savage watowe nk’umuhanzikazi uhiga abandi muri Afurika y’Uburengerazuba. Uwitwa C4 Pedro wo muri Angola yatwaye igihembo cy’umuhanzi wakoze umuziki wambukiranya imipaka kurusha abandi.
Igihembo gihabwa Dj ukomeye cyegukanywe n’uwitwa Tunez wo muri Nigeria, Fally Ipupa yahawe icy’uwakoze amashusho meza mu ndirimbo ye ’Eloko Iyo’, Davido yahembewe ’If’ yabaye indirimbo nziza y’umwaka.



















TANGA IGITEKEREZO