00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier wa APR FC yavumiwe ku gahera ashinjwa kwamamaza ubusambanyi

Yanditswe na

Manzi Jules

Kuya 10 December 2015 saa 05:47
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze ifoto imugaragaza yikikije amafaranga,Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Olivier Kwizera yanenzwe na benshi kubera ifoto yashyize ahagaragara itavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi bavuze ko yamamaza ubusambanyi.

Ku rukuta rwe rwa Instagram, Olivier Kwizera yahashyize ifoto yafashwe nk’igikorwa cyo kwamamaza ubusambanyi.

Iyi foto igaragiwe n’amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza aho Kwizera yagize ati "when your girl says she is not in the mood, but sleeps like this.” Ugenekereje mu Kinyarwanda aragira ati "Iyo umukunzi wawe akubwiye ko atari mu bihe byiza, nyamara akaryama atya."

Abatari bake bagaye aya magambo n’ifoto uyu musore yashyize ahagaragara.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu, Johnny Mckinstry yari yavuze ko uyu musore afite imyitwarire itari myiza nyuma yaho ashyiriye kuri Instagram na none ifoto akayigaragiza amagambo avuga ko mu Rwanda nta banki yabika amafaranga ye ihari.

Mckinstry yagize ati:” Muri iki gitondo yari mu biro byanjye. Twabiganiriyeho kandi yumvise uburemere bw’amakosa ye, mu masaha 24 muraza kumenya igihano namuhaye, ndakeka ko ari cyo gihano gikomeye ntanze ku mukinnyi kuko si ibintu byo kwihanganirwa. Ntabwo ari kuriya umukinnyi w’igihugu cyangwa umukinnyi uwo ariwe wese yakagombye kwitwara. Bigaragaza ubwirasi bukabije, tugomba kuba intangarugero, tugomba kwerekana ubumuntu. Olivier yakoze ikosa agomba guhabwa abihano ariko ni umukinnyi muto, imyaka 21 gusa. Abantu barakosa, ryari ikosa riremereye cyane ntabwo nshobora kumushyigikira.”

Imyitwarire idahwitse kuri uyu musore yatangiye ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Tanzania ibitego bibiri ku busa muri CECAFA biturutse ku makosa benshi bemeza ko yakozwe Kwizera Olivier wari mu izamu, ibintu byamuviriyemo kutazongera kugirirwa icyizere kugeza irushanwa rirangiye.

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banenze uburyo yitwaye kuri uwo mukino ahanini bamubwira ko yakagombye kumenya ko akinira ishema ry’igihugu, akagerageza kubishyiraho umutima.

Ibi byakurikiwe n’amagambo Olivier yashyize ku rukuta rwa Facebook ashyiraho imbwa irimo kumoka, yandikaho amagambo agira ati:”Rimwe na rimwe hari imbwa zimoka ntacyo zakugira”.

Olivier Kwizera ukomeje kurangwa n'udushya tutamwubahisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages