00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manzi Sezisoni yakatiwe gufungwa imyaka irindwi no kwishyura abamureze miliyari 6 Frw

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 December 2025 saa 01:09
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Manzi Sezisoni Davis ibyaha byo kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’iyezandonke, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 7,81 z’Amadolari (miliyari 11.36 Frw).

Urukiko kandi rwahamije umugore we, Akaliza Sophie, ubufatanyacyaha mu kuvunja no gucuruza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’iyezandonke, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 7,81 y’Amadolari.

Ni ibyaha bifitanye isano no kwambura abaturage arenga miliyoni 10,4 z’Amadolari binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders bashoyemo, babizeza inyungu.

Muri aya mafaranga, uruhande ruregwa ruvuga ko rwishyuyemo miliyari 7 Frw ariko Ubushinjacyaha bukemeza ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Manzi Davis n’umugore we gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 52 z’Amadolari.

Mu iburanisha ryo ku wa 29 Nzeri 2025, abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaje ko amasezerano bagiye bagirana na Manzi Sezisoni akwiye kuba ikimenyetso simusiga cy’uko ibyaha yabikoze, bakemeza ko atigeze abishyura amafaranga babaga bamuhaye.

Nyuma y’isesengura ry’urubanza, Urukiko rwemeje ko Manzi Sezisoni n’umugore we bahamwa n’ibyaha bakurikiranyweho.

Urukiko kandi rwategetse ko Manzi na Agasaro baha abantu babareze muri uru rubanza miliyoni 4,4 z’Amadolari (miliyari 6,39 Frw) azabasaranganywa mu buryo butandukanye.

Muri bo uzahabwa menshi ni Higiro James wagenewe Amadolari 638.604, ibihumbi 500 Frw by’igihembo cy’umwavoka ndetse n’ibindi bihumbi 500 Frw by’ikurikiranarubanza.

Bazimya Vedaste na we yagenewe Amadolari 394.420, igihembo cy’umwavoka cy’ibihumbi 500 Frw n’andi nk’ayo y’ikurikiranarubanza mu gihe undi wahawe menshi ari Nziza Faith wagenewe Amadolari 262.800, ibihumbi 500 Frw by’igihembo cy’Avoka n’ibindi 500 Frw by’ikurikiranarubanza.

Mu bareze nta wagenewe amafaranga ari hasi y’ibihumbi 10 by’Amadolari, bigendanye n’uko ari yo bagaragazaga ko bari barahaye Manzi Davis n’umugore we babizeza, inyungu ariko ntibazibone.

Muri rusange, urukiko rwategetse ko Manzi n’umugore we bishyura arenga miliyoni 50 Frw nk’igihembo cy’abavoka n’ikurikiranarubanza ku bantu 50 baregeye indishyi.

Urukiko rwemeje kandi ko ikirego cya Kamanda Venu, Businjye, Ntambara Grace, Muganga Bradon na Niyogakiza Mediatrice baregeraga indishyi bitakirwa.

Manzi Sezisoni afungiwe mu igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, guhera ku wa 29 Kanama 2024 nyuma y’aho bitegetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo. Akaliza Sophie we yakurikiranywe adafunzwe.

Abahamijwe ibyaha bafite iminsi 30 yo kuba bajuririra icyemezo cy’Urukiko mu gihe baba batemeranya na cyo, bakagaragariza Urukiko Rukuru inenge baba bakibonamo.

Manzi Sezisoni yakatiwe gufungwa imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages