Mukamulisa azarahirira rimwe na Ntyam Ondo Mengue ukomoka muri Cameroon, bose bakaba baratorewe mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU iherutse guteranira i Kigali muri Nyakanga 2016.
AfCHPR, izakira indahiro z’aba bacamanza ubwo izaba iri mu bikorwa by’igihembwe cya 42 gisanzwe kizatangira ku itariki ya 5-16 Nzeri 2016, i Arusha muri Tanzania.
Uretse irahira ry’aba bacamanza bashya kandi hazanasuzumwa ubusabe bw’abitabaje uru rukiko bagera kuri 60 ndetse banatange ibitekerezo byabo ku ngingo enye bagishijwemo inama.
Inkuru dukesha The Newtimes ivuga ko hazanatorwa komite nshya kuko manda ya perezida wa AfCHPR , Justice Augustino Ramadhani ukomoka muri Tanzania, visi perezida Elsie Thompson (Nigeria), Fatsah Ouguergouz (Algeria) na Duncan Tambala (Malawi) izarangira ku itariki 5 Nzeri 2016.
Uru rukiko rugizwe n’abacamanza 11 baturuka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO