Masho Mampa yamamaye mu ndirimbo zuzuye amagambo akarishye harimo ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.
Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yahaye IGIHE yavuze ko uyu mugabo yafashwe ku wa 20 Mutarama 2018, araburanishwa nyuma akatirwa imyaka ine y’igifungo kubera gukoresha ibiyobyabwenge.
Masho Mampa yakatiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi.
Mu myaka icumi ishize iyo Masho Mampa yamaze atari ari muri gereza wayibarira ku mitwe y’intoki kuko yagiye afungwa azira ubujura, kurwana no kunywa ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi nta gihe kinini amaze avuye muri gereza. Hari n’igihe yakubise umupolisi amukura amenyo.
– Si urwumwe muri Hip hop
Green P mu minsi ishize yatawe muri yombi ndetse anamanurwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere mu gihe umuraperi Hagenimana Jean Paul [Bushali] na we yari ari mu rubanza aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubera gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu yakurikiye undi muraperi Uwimana Francis [Fireman] uheruka kuva Iwawa aho yari amaze umwaka agororerwa nyuma yo gufatwa akoresha ibiyobyabwenge.
Fireman na Green P banabanye muri Tuff Gangz, ubu na we yasubijwe mu buroko kuko ku wa 31 Ukuboza 2019, yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare aho yatangiye kuburanishwa ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa.
Neg G The General na we ari kugororerwa i Iwawa hamwe na Youg Tone waririmbanye na Gaby Kamanzi mu ndirimbo ye ‘Amahoro’.



















TANGA IGITEKEREZO