00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddie Kagere yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Kenya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 December 2017 saa 10:12
Yasuwe :

Meddie Kagere wahoze ari rutahizamu w’Amavubi utagihamagarwa, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Kenya nyuma yo gutorwa n’abanyamakuru b’imikino.

Uyu mukinnyi wa Gor Mahia yashyikirijwe igihembo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2017, mu muhango wabereye ahitwa Louis Leakey Auditorium, ku nzu ndangamurage i Nairobi.

Kagere uri mu bakinnyi bahoze bakinira Amavubi ariko bakaza kwamburwa ubwo burenganzira kuri ubu akaba afatwa nk’umunyamahanga, yitwaye neza muri 2017 atsindira ikipe ye ibitego 13 anayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Iki gikombe gitangwa n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino muri Kenya, yacyegukanye ahigitse George ‘Blackberry’ Odhiambo bakinana muri Gor Mahia na rutahizamu Masoud Juma ukinira Kariobangi Sharks.

Iyi kipe ya Kariobangi Sharks yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize ntiyatahiye aho kuko Masoud Juma wanigaragaje cyane muri Cecafa 2017, yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri shampiyona naho mugenzi we John Oyemba yegukana igihembo cy’umunyezamu wahize abandi.

Uyu rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye arimo Mukura VS, Police FC na Rayon Sports nyuma yo guhabwa igihembo yagaragaje agahinda gakomeye aterwa no kuba yarambuwe uburenganzira bwo gukinira Amavubi nyamara afite ubushobozi ari n’ikipe y’igihugu akunda.

Yagize ati “Ku mukinnyi wese birababaza iyo abandi bajya mu makipe y’igihugu bagakina wowe ukaguma mu ikipe (club) kandi uzi ko ufite ubushobozi unabizi ko hari igihugu ukunda wakiniye. Birababaza ariko bibaho, icyangombwa ni uko aho ufite amasezerano ubikora neza.”

Yakomeje agira ati “Igihe ngifite ingufu zo gukina mu ikipe y’igihugu kandi ntibampamagare birambabaza cyane ariko nirinda kubijyamo cyane kuko byanatuma ntanakina hano”.

Meddie Kagere yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri shampiyona ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages