00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yatawe muri yombi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 March 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Mico The best yatawe muri yombi akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga zirenze igipimo cyagenwe.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Mico The Best yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Ibi bisobanuye ko agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko ari muri bake bakigezweho mu bo batangiranye umuziki.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

Mico The Best akurikiranyweho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages