Mighty Popo yavuze ko yahisemo gushyira hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka icyenda kuko umubyeyi we wamufashaga kwandika ikinyarwanda gitomoye atakiriho.
Ati “Maze imyaka icyenda ntakora indirimbo n’imwe, impamvu ni uko naje mu Rwanda nje gushyingura Mama mvuye muri Canada kandi niwe wamfashaga cyane kwandika mu Kinyarwanda cyimbitse. Ikindi nahise njya mu kazi aba ari njye uba ahagarariye ishuri rya muzika.”
Yatangaje ko yanditse iyi ndirimbo kubera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bajya basebya igihugu.
Ati “Kwandika indirimbo byaturutse ku bantu b’abanyarwanda baba hanze basebya igihugu, nayanditse nshaka kwibutsa abanyarwanda kugira Ubuntu, kwicisha bugufi no gufasha igihugu. Nibaza nti ese aho batuye hameze hate? Uko babayeho nibyo byiza ? Ni indirimbo ishishikariza umunyarwanda kubaha igihugu cye.”
Jacques Murigande uzwi nka ‘Mighty Popo’ ni umwe mu bahanga mu muziki, by’umwihariko mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye ariko cyane guitar.
Uyu mugabo yavukiye mu Burundi ahitwa mu Ngagara. Ni umwe mu ntyoza mu gukirigita guitar ndetse yatangiye gukora ibikorwa bya muzika afite imyaka icyenda y’amavuko, gucuranga byo atangira kubikora afite icumi.
Mu mabyiruka ye yakunze cyane injyana ya Blues ariko na none yiyumvamo Reggae. Mu bo babyirukanye mu Burundi ni we wenyine usigaye akora umuziki abandi baciye undi muvuno.
Ni umwe mu nararibonye mu Rwanda mu muziki kuko uretse ubuhanga buhambaye afite mu gucuranga yanagiriwe icyizere cyo guhabwa umwanya wo kuyobora ishuri ry’umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga rimaze gukarishya ubwenge bwa benshi.
Yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu Rwanda no hanze, anakora album zirimo Muhazi, Mighty Popo: Ngagara, Dunia Yote, Tamba na Gakondo. Ubu ari gukora album ya gatandatu yo mu njyana ya Reggae gusa.
Yakoranye n’abahanzi batandukanye abacurangira ibicurangisho bitandukanye. Mu bagezweho barimo abo muri Kina Music nka Knowless, Nel Ngabo na Igor Mabano; ndetse ajya acurangira na Aline Gahongayire.
Mu gihe yamaze muri Canada yabanje kwiga uko ikibuga cyaho kimeze nyuma aza guhura n’umusore witwa François Champagne amutumira ahantu ngo bajye gucuranga. Icyo gihe acuranga igicurangisho cya Harmonica, abibonamo akazi atyo.



















TANGA IGITEKEREZO