Ni igikorwa cyabaye cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ahubatswe izi nzu.
Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba, Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’abaturage batuye mu gace izi nzu zubatswemo, bagiye guturana n’abo Akiwacu yubakiye.
Guverineri Mufulukye yavuze ko Akiwacu yakoze igikorwa cy’intangarugero gikwiriye kubera isomo urubyiruko, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kuvuga rikijyana nka we.
Ati “Yabaye Nyampinga w’ u Rwanda, ni umwana arakiga nta bundi bushobozi afite ariko ibyo afite bikomeye ni umutima n’ibitekerezo. Tukaba tubimushimiye cyane, nahuye nawe kenshi ambwira ko yifuza ko inzu yihuta, kubera ko ababyeyi bagombaga kuyijyamo bayibonye.”
Yongeyeho ati “Ni ukumushimira byimazeyo kandi ni n’isomo kuri twese. Buri muntu aba akwiye gutekereza ngo ni iki nkora cyubaka igihugu. Uyu yakoze iki gikorwa cyo kubaka inzu, nawe wakora ikindi gikorwa kijyanye n’ubushobozi bwawe.”
Akiwacu Colombe yavuze ko yagize igitekerezo cyo kubaka izi nzu mu 2014, umushinga akawutangira atakiri mu Rwanda ndetse agahura n’ibirushya, ariko yishimira ko yabashije kugera ku byo yari yiyemeje.
Ati “Ntabwo byari byoroshye, nakoraga ku mushinga ndi hanze (mu Bufaransa) ariko nari umunyamugisha bitewe n’abaterankunga nari mfite ku ruhande rwanjye. Akarere karamfashije. Ndishimye cyane.”
Yakomeje avuga ko Se yakomeje gukurikirana uyu mushinga ubwo atari ahari, aramushimira cyane.
Ati “Nari mfite gukoresha izina rya Miss Rwanda nkakora ibi kandi byaramfashije, ndatekereza ko iyi ari intangiriro. Twizeye gukora byinshi dufatanyije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Papa yaramfashije cyane mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, kuko niwe wakurikiranaga uyu mushinga n’ibikorwa byo kubaka kugeza birangiye. Mugomba icyubahiro.”
Nyirabega Euphrasie uri mu bubakiwe, yavuze ko yishimiye cyane kuba muri iyi nzu kuko yari abayeho nabi mu nzu itari nziza.
Ati “Nari merewe nabi aho nari ndi nari meze nk’ucumbitse. Ubuzima bwari bubi, sinari meze neza.”
Yashimye Akiwacu Colombe wabubakiye izi nzu.
Akiwacu yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.
Mu mpera za 2014, uyu mukobwa yatangije igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo kubakira Intwaza zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyubakwa ry’izo nzu ryatangijwe muri 2015, hashize igihe gito ahita yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ye ya kaminuza.
Izi nzu zubatswe mu nkunga zavuye mu bukangurambaga bwa Miss Akiwacu Colombe. Abatujwemo batoranyijwe n’Umuryango Avega Agahozo uvuganira abapfakazi ba Jenoside.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO