00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kundwa Doriane yatashye amara masa muri Miss FESPAM 2015 (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 July 2015 saa 04:36
Yasuwe :

Kundwa Doriane wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss FESPAM umwaka wa 2015 yatashye amara masa mu gihe ikamba ryegukanywe na Hyllen Legré wari uhagarariye Cote d’Ivoire.

Miss Hyllen Legré wo muri Cote d’Ivoire ni we wegukanye ikamba akaba yahigitse abakobwa 12 yari ahanganye na bo. Iri rushanwa ry’ubwiza riba buri myaka ibiri, rigahatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye.

Mu mwaka wa 2013 ikamba ryegukanywe n’Umunyarwandakazi Miss Kayibanda Mutesi Aurore na we wari witabiriye ibirori byo gutora uwamusimbuye byabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Nyakanga 2015 muri Congo Brazaville ahitwa Palais des Congrès.

Abakobwa bahataniye iri kamba bari bahagarariye ibihugu birimo Bénin, Burkina Faso, Burundi, Cameroun, Centrafrique, Rwanda, Congo- Brazzaville, RDC, Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée Conakry, Mali na Tchad.

Miss Kundwa Doriane arashinjwa kuba yaragiye mu mwanya utari uwe

Ikamba ryegukanywe n’umukobwa wo muri Côte d’Ivoire iba inshuro ya kabiri mu nshuro umunani rimaze kuba iki gihugu cyegukana ikamba. Undi mukobwa witwa Murielle Nanié na we yegukanye iri kamba mu myaka irindwi ishize.

Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa wo muri Guinée Conakry witwa Mama Aïsata Diallo w’imyaka 19 naho umukobwa wo muri Gabon Christine Pitty w’imyaka 22 aba igisonga cya mbere.

Nyuma yo kwambikwa ikamba, Miss Hyllen Legré yanditse kuri Facebook agira ati “Mfite ishimwe rikomeye ryo kuba bamenyesha ko nambitswe ikamba rya Miss FESPAM 2015! Nk’uko Murielle Nanié yabigenje mu myaka irindwi ishize: Côte d’Ivoire yongeye gutsinda. Nshimiye abakobwa bose twari duhanganye, nkanashimira ibisonga byanjye, Miss Gabon na Miss Guinée”

Ikamba rya Miss FESPAM ryegukanywe n’umukobwa wo muri Côte d’Ivoire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages