Utamuriza Rusaro Carine yabaye Nyampinga w’iyahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 2007. Yanabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa Gatandatu ku Isi muri Miss Tourism Queen International 2008.
Umukunzi we, Mpayana Fio inama y’Abaminisitiri iherutse kumugira Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi no kugenzura ireme mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo /RTDA. Rusaro ayobora ‘Ingoro y’Amateka Kamere’ yitiriwe Richard Kandt.
Miss Rusaro Carine na Mpayana Fio bakundanye kuva mu mwaka wa 2008 biga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Uyu musore atanze inkwano nyuma y’igihe kigera ku mwaka cyari gishize binugwanugwa ko bagiye kurushinga ko bagiye kurushinga.
Ibirori byo gusaba no gukwa Miss Rusaro Carine byari binogeye ijisho uhereye ku mitegurire, imisango y’ubukwe n’uburyo gahunda zose zari ziteguwe.
Senateri Tito Rutaremara ni we wasabwe umugeni, benshi bizihiwe n’uburyo aryoshya imisango mu Kinyarwanda gitomoye n’uturingushyo tw’abasaza byose byahurizaga ku by’urukundo rwa Miss Carine na Fio.
Ni ibirori byagaragayemo bamwe mu bayobozi bakomeye b’igihugu barimo Abasenateri Jean de Dieu Mucyo na Tito Rutaremara, Umuliisa Alphonse, Umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo /RTDA n’abandi.
Nta bantu b’ibyamamare bazwi muri showbiz batashye ubu bukwe ndetse nta ba Nyampinga bari baje gushyigikira mugenzi wabo ugiye kurushinga.
Miss Rusaro Carine na Mpayana Fio bazarushinga ku itariki ya 2 Mata 2016.



















TANGA IGITEKEREZO