00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Sandra Teta ari mu gihome

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 July 2015 saa 01:44
Yasuwe :

Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu azize gutanga sheki itazigamiye.

Inshuti z’uyu mukobwa usanzwe akundana na Dereck wo mu itsinda rya Active zahamirije IGIHE ko Teta yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2015.

Dereck, umukunzi wa Miss Sandra Teta abajijwe niba koko uyu mukobwa afunzwe yahakanye yitarutsa cyane agira ati "Egoko! Ibyo bintu ntabyo nzi, simbizi kabisa [...] ntabyo nzi"

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi yahamirije IGIHE ko uyu mukobwa afunzwe koko akaba akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yahaye umucuruzi ukomeye i Kigali witwa Nkusi Godfrey.

Uko Sandra yaje gutabwa muri yombi

SP Modeste Mbabazi yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda yafashe uyu mukobwa mu gihe yateguraga ibirori by’imideli bya Rwanda International Fashion World (RIFAW) biherutse kubera i Kigali ngo yegereye witwa Nkusi Godfrey amusaba ko yamuguriza amafaranga 4,800,000 kugira ngo arangize kwishyura Bebe Cool n’abacuranzi be bari baturutse muri Uganda.

Miss Teta ngo yijeje Nkusi Godfrey ko namuha ayo mafaranga azayamwishyura ibirori birangiye. Teta yabwiye Nkusi ko hari miliyoni ebyiri asanzwe afite kuri konti hanyuma akazongeranya n’ayo azavana mu kwishyuza amatike bityo akamwishyura nta mananiza.

Nkusi Godfrey ntiyazuyaje yahise aha Miss Sandra Teta aya mafaranga gusa umunsi bavuganye wo kwishyura ugeze uyu mukobwa abura amafaranga. Uyu mucuruzi yakomeje kumwirukankaho amwishyuza undi ariko ananirwa kuzuza ibyo bumvikanye.

Miss Sandra Teta ngo yahaye Nkusi Godfrey sheki itazigamiye

Byageze igihe Sandra Teta aha Nkusi Godfrey sheki amubeshya ko yajya kubikuza ayo mafaranga undi ageze kuri banki asanga konti y’uyu mukobwa iriho ubusa.

SP Modeste Mbabazi yagize ati “Sandra rero yafashwe ejo, urumva Nkusi bari bumvikanye ko agomba kumwishyura ibyo birori birangiye ariko biramunanira. Nyuma Nkusi yakomeje kumwishyuza uwo mukobwa abura amafaranga, nyuma nibwo yamuhaye sheki undi agiye kubikuza asanga hariho ubusa”

Hari ibindi birego akurikiranyweho

SP Modeste Mbabazi yanahishuriye IGIHE ko Miss Sandra Teta hari indi sheki itazigamiye akurikiranyweho i Remera gusa ntaramenya uwo uyu mukobwa yayihaye n’igihe byabereye ariko ngo agiye gukurikirana neza abitangaze mu buryo bweruye.

Icyo gihe Sandra Teta yari yafatanyije na Zari gutegura ibi birori

Miss Sandra Teta atawe muri yombi nyuma y’iminsi mike ishize ateguye ibirori by’imideli byiswe Rwanda International Fashion World (RIFAW) byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2015 muri Portofino Hotel. Yari yabiteguye afatanyije na Zari umugore wa Diamond Platinumz akanatumiramo icyamamare Bebe Cool.

Uyu musore ntaramenya ko umukunzi we ari mu gihome
Amafaranga yagujije Nkusi Godfrey yari ayo kurangiza kwishyura Bebe Cool n'abacuranzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages