Ni ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, ibirori byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa 15 Ukuboza 2019.
Usibye abo mu miryango yombi batashye ubukwe ariko kandi Shimwa Guelda yashyigikiwe n’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bayi bayobowe na Miss Iradukunda Elsa wanegukanye ikamba icyo gihe.
Kuwa 29 Kamena 2019 i Nyarutarama kuri Quiet Haven Hotel habereye umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda kuko ari ho Habimana Hussein yamwambikiye impeta y’urukundo, nk’intangiriro y’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.
Nyuma yo kwambikwa impeta, Shimwa yasangije inshuti ze inkuru nziza kuri konti ya instagram, agira ati “Navuze ‘Yego’ ku muntu nifuza kubana nawe ubuziraherezo’.
Shimwa abaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze muri uyu mwaka.
Shimwa yegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.
Amafoto:Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO