00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Uwamahoro Yvonne yahawe ishimwe nk’umunyarwandakazi w’indashyikirwa mu Budage

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 March 2018 saa 09:18
Yasuwe :

Dr Uwamahoro Yvonne waserukiye igihugu mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational mu mwaka wa 2011, yahawe ishimwe nk’umukobwa w’indashyikirwa mu bakomoka mu Rwanda.

Uwamahoro Yvonne akora akazi k’ubuganga, yize ubuvuzi ariko by’umwihariko akaba yibanda cyane mu byerekeye kuvura amenyo abana mu Budage. Mu myaka igera ku icumi amaze muri iki gihugu yahakoreye ibikorwa byinshi nk’Umunyarwandakazi ndetse abihererwa ibihembo.

Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Budage bakoze ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 17 Werurwe 2018. Mu gukomeza guha imbaraga umugore, muri uyu muhango hatangiwemo ibihembo bitandukanye ku bakoze ibikorwa byihariye.

Dr Uwamahoro Yvonne yahawe ishimwe nk’Umunyarwandakazi wabaye indashyikirwa agakoresha neza ubumenyi yakuye mu mashuri mu Budage akaba ari umwe mu baganga bahagaze neza muri iki gihe.

Yagize ati “Iki gihembo bakimpaye mu birori twizihijeho Umunsi w’Abagore, ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe ariko hano twawukoze nyuma. Iki gihembo bampaye ni nk’ishimwe ku mukobwa w’Umunyarwandakazi wabaye indashyikirwa mu masomo ngakoresha neza ubumenyi nahawe mu gihe hari abandi cyane cyane urubyiruko baza kwiga mu mahanga ugasanga nta kintu bamariye umuryango.”

Iki gihembo Dr Yvonne Uwamahoro agihawe nyuma y’ibindi yahawe n’u Budage mu mwaka wa 2016 ndetse na 2017 nk’umwe mu Banyafurika wize akigeza ku rwego rushimishije. Mu mwaka wa 2017 nabwo yahawe icyitwa African Youth Education and Achievement Award.

Dr Uwamahoro Yvonne yahawe ishimwe nk'Umunyarwandakazi w'indashyikirwa mu batuye mu Budage

Uwamahoro Yvonne atuye ahitwa Mainz agakora akazi k’ubuganga mu Mujyi witwa Wiesbaden uhana imbibi n’agace atuyemo guhera muri 2016. Yize ubuvuzi rusange ariko yihugura cyane mu byerekeye kuvura amenyo abana [pediatric dentistry].

Ubu arashakisha impamyabumenyi y’ikirenga [PhD]. Ati “Ubu njye ibyo gushaka PhD ni byo ndimo, mbikorera kuri clinique ya Mainz aho nize, nkaba nyikora mu bijyanye no kuvura indwara y’uruhu yitwa Psoriasis.”

Uretse ibyo kuvura amenyo, Dr Yvonne Uwamahoro ni we utoranya umukobwa userukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational kuko ari we wabiherewe uburenganzira n’abategura irushanwa ku rwego rw’Isi.

Dr Uwamahoro Yvonne asanzwe akora akazi ko kuvura amenyo
Dr Uwamahoro Yvonne hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Abagore mu Budage wari ubusabane ku Banyarwanda n'inshuti zabo
Mu mwaka wa 2017 Dr Uwamahoro Yvonne nabwo yahembwe nk'umwe mu bakobwa bakomoka muri Afurika bahagaze neza nyuma yo kurangiza amasomo mu Budage

Ikiganiro IGIHE iheruka kugirana na Dr Umwamahoro Yvonne


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages