00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwakatiye igifungo cya burundu Mugisha ahamijwe kwica Pasiteri Maggie

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 March 2018 saa 09:21
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Mugisha Drake rumuhamije ko yishe umugore we Mutesi Maggie wari Umuyobozi mukuru w’Itorero ’Gates of Heaven Ministries’, Amarembo y’Ijuru.

Pasiteri Maggie Mutesi yapfuye ku wa 10 Nzeri 2017, umugabo atabwa muri yombi ashinjwa kumwica.

Mu maburanisha, Mugisha yaburanye ahakana icyaha ariko kuri uyu wa 21 Werurwe 2018 mu isomwa ry’urubanza, umucamanza yavuze ko urukiko rwasuzumye raporo ya muganga n’ubuhamya bwatanzwe rusanga kimuhama.

Raporo ya muganga yashyikirijwe urukiko yagaragaje ko nta ndwara Pasiteri Maggie yasanganywe ahubwo ibizamini byakorewe umurambo we, yasanganywe ibikomere mu mutwe ahagana inyuma ku ruhande rw’ibumoso; afite amaraso mu bwonko; afite ibikomere bibiri mu mutwe; amagufa yajanjaguritse; mu ijosi hari ibikomere by’inzara bigaragarira amaso; ijosi rinagana ku buryo budasanzwe hanaretsemo amaraso; mu muhogo harimo amaraso nta guhumeka; urubavu rw’ibumoso rwari rwavunitse n’umutima wicaye mu kiziba cy’amaraso.

Umucamanza yanavuze ko hanashingiwe ku bimenyetso bivuga ko bari babanye mu makimbirane.

Uretse igifungo, urukiko rwanategetse Mugisha kuzishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni, agahabwa umuryango wa nyakwigendera. Musaza wa Maggie we yari yarasabiwe n’Ubushinjacyaha miliyoni 20 Frw.

Umuryamgo wa Maggie wasohotse mu cyumba cy’iburasnisha ugaragaza ku maso ko ubonye ubutabera.

Ku rundi ruhande, urubanza rwasomwe Mugisha na Avoka we nta bahari.

Pasiteri Maggie Mutesi wari Umushumba w’Itorero 'Gates of Heaven Ministry' yishwe n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages