00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugisha yinjiye mu batunzwe n’ifaranga abikesha ubugeni yakuye kuri Jay Polly

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 June 2016 saa 01:04
Yasuwe :

Mugisha Evergiste, umuhanzi w’umunyabugeni ubimazemo igihe gito, yatangiye gukirigita ifaranga akesha impano yo gushushanya no guhanga amatara yifashishije amacupa ivamo inzoga zihenze n’imitumba y’insina.

Azwi cyane mu by’imyidagaduro ku izina rya ‘Mugiti’, yarihawe n’abaraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang kuko yakoranaga bya hafi na bo. Ni n’umuhanzi w’indirimbo mu njyana ya Hip Hop, yagaragaye kenshi mu bitaramo bikomeye aherekeza Jay Polly kuva mu mwaka wa 2012.

Mugisha w’imyaka 24 akora ijoro n’amanywa ashakisha umugati wa buri munsi no kwizigamira yiteganyiriza ejo hazaza. Abyuka inkoko igikubita ibaba akajya gukora ubugeni akesha imibereho aho akorera ku Kimihurura mu Rugando kuri Uburanga Arts Studio.

Akazi akora si akajyanye n’ibyo yigiye muri IPRC Kavumu aho yarangije amasomo mu bukanishi; ahubwo ni akazi kajyanye no guhanga amatara agezweho[Abats-jour] , nk’impano yavukanye.

Atunzwe n’impano yakomoye kuri Jay Polly

Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko gukora amatara ya Abats-jour yabivumbuye nk’impano nshya muri we nyuma y’uko yari yarinjiye mu byo gushushanya abikomoye n’umuraperi Jay Polly bakorana bya hafi.

Ati “Mbere nakundaga kuririmba, ni nabyo Jay Polly yakoraga nkamufasha. Nyuma namurebaga mu ijoro ashushanya tuvuye nko muri studio, nkamwigana buhoro buhoro nza kubimenya aranabinkundisha, ubu ni akazi kantunze.”

Mugisha wavukiye i Gikondo akanahakurira, yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ibaruramari muri College APAPE [Accounting] , yari n’umukinnyi ukomeye w’ikipe y’ishuri yigagaho. Nyuma yagiye kwihugura mu myuga, yiga ubukanishi bw’imodoka muri IPRC Kavumu aho yarangirije mu mwaka wa 2013.

Yavuze ko ibyo yize mu mashuri yisumbuye n’amahugurwa yahawe mu myuga atari byo bimutunze, ahanga amatara ya Abats-jour [yifashishije amacupa yavuyemo inzoga n’imitumba y’insina] nk’umwuga ashyizeho ubwenge n’umutima.

Ati “Ibyo nize sibyo bintunze, urumva mbere nabyinjiyemo mbikuye kuri Jay Polly. Mbere nabanje gushushanya, Jay yahoraga ambwira ko ‘art’ bisaba gutekereza no guhanga ikintu kidasanzwe, naje kuvumbura ko najya nkora aya matara.”

Yongeyeho ati “Nabitangiye bigezo mbona itara ribaye ryiza, icyanshimishije kikanantera imbaraga, Jay Polly ni we mukiriya wa mbere nagize, iryo tara yahise arigura ubu niryo akoresha mu rugo.”

Umwuga ubyara inyungu…

Mugisha avuga ko mu kazi akora ko guhanga amatara abivanamo amafaranga menshi ku buryo yiha icyizere ko imbere he hazaba heza ndetse n’isoko ry’ibyo akora cyo kimwe n’abagura ibyo ahanga biyongera ubutitsa.

Ati “Itara ndigurisha amadolari 50, keretse ku banyamahanga nibwo nongeraho amafaranga make, iyo bakeneye ko mboherereza amatara hanze urumva bisaba kuripfunyika neza. Natangiye gukora by’umwaka umwaka ushize, kugeza ubu mbona nko mu myaka itanu nzaba ndi ku rwego rukomeye.”

Nta kigereranyo cy’amafaranga asaruramo uko ukwezi gutashye, gusa ibyo akora bimukodeshereza inzu atuyemo, arya neza, abasha kwiyambika ndetse yatangiye kuzigama amafaranga ngo yagure ubugeni bwe.

Itara rya Mugiti, riba rigizwe n’icupa ashushanyaho mu kuriha isura inogeye ijisho rikagira igice cyo hejuru kiripfuka kiba gikozwe mu rupapuro akora mu mutuma w’insina, urutsinga rurahura umuriro n’itara risakaza urumuri byose bigakora imbumbe ya Abats-jour ya Kinyarwanda.

Arangamiye guhatana ku isoko mpuzamahanga

Ati “Ikigorana ni ukubona insina gusa naho ibindi biroroshye, kubona umutuma w’insina i Kigali biragoye ndetse no kuwutunganya. Binsaba kuwuteka nkavangamo ivu, hanyuma nkawutunganya neza kugeza uvuyemo urupapuro.”

Atunzwe no guhanga amatara agezweho yifashishije imitumba y'insina n'amacupa ashaje

Yifuza ko amatara ye yajya acuruzwa mu bindi bihugu, mu nzozi n’ibyifuzo byagutse ashaka kuzashyira mu bikorwa ku isonga haza “guhatana ku isoko mpuzamahanga.”

Mugisha yahamagawe n’ubuyobozi bw’ishuri ry’Abayapani ryigisha imyuga mu Karere ka Ngoma ngo ajye avungirira ku bumenyi abanyeshuri baryigamo. Aka ni akazi kiyongera ku byo akora nako kagiye kujya kinjiza amafaranga.

Uretse guhanga aya matara, Mugisha ni umuraperi ukomeye ndetse abifatanya no gushushanya no kwerekana imideli.

Mu gutunganya urupapuro akoresha ateka umutumba akawuvanga n'ivu hanyuma akabikamura kugeza havuyemo urupapuro
Yifashisha imitumba y'insina mu gushaka urupapuro akoresha ku matara ye
Mugisha yifuza ko amatara akora yacuruzwa ku isoko mpuzamahanga
Yifashisha amacupa y'inzoga zikomeye
Itara akora arigurisha amadolari 50
Akoresheje icupa ry'inzoga n'umutumba w'insina abasha guhanga itara rigezweho
Igishushanyo yahereyeho akigishwa na Jay Polly
Mugisha ni umwe mu banyabugeni bakorera muri Uburanga Arts Studio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages