Mu byishimo bidasanzwe mu muryango we, Mugisha Frank yatangarije IGIHE, ko gukurikiza inama za mwarimu no kwiyegereza Imana mu isengesho ari byo ntwaro z’ibanze zamugejeje ku ntsinzi.
Yagize ati “Inama z’abarimu zamfashije kwiga ntekereza gutsinda kandi kuba ku kigo cyacu haragiye hava abanyeshuri batsinze ikizamini cya leta nanjye numvaga nzatsinda kuko nigaga imibare nkayitsinda kandi nkanasobanuza andi masomo”.
Akomeza avuga ko yakundaga isomo ry’imibare ariko umwe mu barimu be yamusabye no kwiga andi masomo aho bimugoye agafashwa n’ababyeyi.
Ibi abihurizaho n’ababyeyi be Nsengiyumva Giscard wikorera ku giti cye na Umutesi Providence w’umwarimukazi, bahamya ko Mugisha asanganywe umwete mu kwiga agatsinda ndetse ko atigeze arenga umwanya wa kabiri kuva yatangira amashuri abanza.
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Sebashi Claude, yashimye umurava w’abarimu bo muri iki kigo, watumye kibona umunyeshuri wa mbere ku rwego rw’igihugu.
Mu 2015 abanyeshuri bane muri 12 batsinze neza ku rwego rw’igihugu, ni abigaga ku ishuri rya Saint André, mu gihe mu 2016 umunyeshuri wo muri iki kigo yaje ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu.
Amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun) mu mwaka ushize, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri aho abasoje amashuri abanza batsinze ku kigero cya 86.3% na ho abo mu cyiciro rusange batsinda kuri 89.9%.
Mu mashuri abanza, Mugisha Nsengiyumva Frank wo mu Karere ka Muhanga kuri St. André akurikirwa na Sifayare Schadrack wigaga kuri Morning Star Bright Academy i Gatsibo. Naho Karenzi Manzi Joslyn wigaga muri Kigali Parents School muri Gasabo aba uwa mbere mu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, Tronc Commun akurikirwa na Umurerwa Audrey wigaga kuri Mary Hills i Nyagatare.



















TANGA IGITEKEREZO