00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhamud Mosi wakiniye Amavubi, abayeho mu buzima buteye agahinda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 9 July 2016 saa 03:01
Yasuwe :

Muhamud Mosi aba mu nzu itamunyuze akodesherezwa na nyina, nta telefoni agira, nta faranga rirangwa kuri konti ye, arya bimugoye kubera kutagira akazi,igisubizo cy’ubwo buzima bubi asanga gihishe mu guhabwa akazi ko kuba umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Muhamud Mosi ni umwe mu banyezamu bashimishije bikomeye abakunzi ba ruhago nyarwanda mu myaka yo hambere bitewe n’udushya no gusetsa abafana byamuranze mu gihe yamaze akina mu Rwanda.

Muhamud Mosi w’imyaka 39 atunze umuryango w’umugore n’abana batanu.Yakinnye mu makipe akomeye hano mu Rwanda nka Kiyovu sports na APR FC.

Mu kiganiro cyihariye Muhamud Mosi yagiranye na IGIHE yeruye agaragaza uko abayeho n’impamvu z’ibikorwa bimwe na bimwe birimo kunywa inzoga no gusa nabi abenshi bakunze kwibaza.

IGIHE: Umaze igihe kingana gute uhagaritse gukina umupira w’amaguru?

Muhamud: Maze nk’imyaka igera kuri irindwi mpagaritse umupira w’amaguru.

IGIHE: Kuki wahagaritse gukina?

Muhamud: Byatewe n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima nagiye mpura nabyo birimo n’ubwumvikane buke nagiranye na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira.

IGIHE: Ese amafaranga wakuye mu mupira w’amaguru cyane cyane mu gikombe cy’ibihugu cya Afurika CAN wayabyaje uwuhe musaruro?

Muhamud: Ariko abantu muransetsa amafaranga yahe se? Ko ubu nta n’igiceri ngira kuri konti, none se ntuzi ko ubwo twabonaga itike yo kujya muri CAN njye nahawe amadolari y’Amerika 1000 gusa abandi bagahabwa agera kuri 3500, ubwo se koko nkawe wari kuyakoresha iki ayo mafaranga angana atyo?

IGIHE: Kuki se wowe wahawe amadolari 1000 gusa?

Muhamud: Byatewe n’ibibazo nagiranye na Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira tukimara kubona itike yo kwerekeza mur CAN? Twagiranye ibibazo tukiva mu myiteguro mu Bufaransa ku buryo twaje no kurwanira mu Misiri bituma ankura ku rutonde rw’abazajya gukina igikombe cy’Afurika muri Tunisia.

IGIHE: Andi mafaranga se wakoreye ukinira APR FC na Kiyovu Sports yo wagiye uyakoza iki?

Muhamud: Umva sinakubeshya nta kintu na kimwe yagiye amarira kuko niyo nakoreshaga mu kuriha inzu, guhaha n’ibindi.

IGIHE: Ubwo se niba atari ibanga wahembwaga angahe?

Muhamud: Rwose ibyo sinabikubwira ni ibanga ryanjye.

IGIHE: Benshi mu bakinnye CAN bagiye bagura inzu abandi imodoka wowe mu mafaranga wabonye waguzemo iki gifatika?

Muhamud: Sha njye sinakubeshya nta kintu na kimwe amafaranga nakoreye nkina umupira yangejejeho kuko kugeza n’ubu ngikodesha inzu,naho ibyo kwirarira ko naba naraguzemo imodoka naba mbeshye.

IGIHE: Utuye he?

Muhamud:Ubu ntuye ahitwa kuri 40, i Nyamirambo

IGIHE: Uba mu nzu ingana ite?

Muhamud: Mba mu nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro.

IGIHE: Uyiriha amafaranga angahe ku kwezi?

Muhamud: Nyishyura ibihumbi 30 ku Kwezi.

IGIHE: Uyibanamo ute n’abana bawe batanu n’umugore?

Muhamud: Erega abo bana bose siko tubana kuko hari ababa muri Ethiopia n’abandi babana na mama muri Australia. Muri iyo nzu mbanamo n’umugore wanjye n’umwana.

IGIHE: Ubu ukora iki?

Muhamud: Nta kazi ngira ubu ndi umushomeri wibereye aho gusa.

IGIHE: Amafaranga agutunga se uyakurahe?

Muhamud: Ntunzwe na Mama wanjye utuye muri Australia. Buri kwezi anyoherereza amadolari 100 na buri gihe iyo itariki ya 15 zigeze anyoherereza amadolari 50 ku buryo navuga ko ariwe untunze.

IGIHE: Uteganya gukora akahe kazi?

Muhamud: Njye ndifuza kuba umutoza w’abanyezamu b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 20.

IGIHE: Kuba warambuwe ubwenegihugu ukitwa umunyamahanga warakiniye Amavubi wabyakiriye ute?

Muhamud: Njye ibyo ntacyo nabivugaho ubuyobozi bwabikoze nibwo bubizi.

IGIHE: FERWAFA wumva hari icyo yari ikwiye kujya ifasha abakinnyi bakiniye Amavubi?

Muhamud: Njye mbona bikwiye ko yajya ifasha abantu bakinnye mu Mavubi aho kubatererana kuko niyo ihora ituma abantu badusuzugura kandi twarakiniye ikipe y’igihugu neza tunayigeza kure.

IGIHE: Ko abantu benshi bakwita umujura ukomeye babiterwa n’iki?

Muhamud: Sha abo barambeshyera ni bya bindi byo gusebanya kuko kuva navuka sindigera niba umuntu n’umwe yewe sinanatekereza ko hari uwo nziba.

IGIHE:Urabizi ko abantu bakwita umusinzi ukomeye udashobora no kwigurira umwenda?

Muhamud: Ndabizi ko abantu benshi bakunze kumvuga uretse ko kumvuga njye Muhamud Mosi ntacyo biba bimbwiye.

IGIHE: Amafaranga unywera inzoga buri munsi uyakura he?

Muhamud: Hari igihe nzinywa nziguriwe n’inshuti zanjye, urabizi ko abantu babaye ibyamamare batabura inshuti.Hari n’igihe nzinywa mu mafaranga mama aba yanyoherereje.

IGIHE: Bivugwa ko uhora ukubita umugore wawe, ese nibyo?

Muhamudu: Ibyo byabagaho mbere ariko ubu sinkimukubita.

IGIHE : Kuba warabaye icyamamare ukaba nta na telefoni utunze wumva bitakubangamira?

Muhamud: Ibyo bibaho cyane kandi sinjye muntu wa mbere utayitunze rero kuba nkoresha iy’umugore wanjye iyo atashye numva ntacyo bintwaye.

IGIHE: Wize amashuri angahe?

Muhamud: Njye sinize nagarukiye mu mashuri abanza i Bujumbura.

IGIHE : Mu buzima bwawe ukunda iki?

Muhamud: Nkunda amahoro nanga umuntu umbangamira.Nshimishwa n’iyo ninywereye inzoga zanjye mfite nk’inoti y’amafaranga 5000 mu mufuka.

IGIHE: Ukunda kurya iki?

Muhamud: Njye nkunda kurya inyama y’inkoko na Kawunga.

IGIHE: Buriya se uyirya nka kangahe mu Kwezi?

Muhamud: Sha aho naba nkubeshye nyirya iyo naguye nko ku mafaranga cyangwa mu minsi mikuru cyangwa se iyi natumiwe na bagenzi banjye.

Muhamud Mossi yabaye umwe mu banyezamu bakunzwe cyane mu Rwanda
Muhamud Mossi yize amashuri abanza mu mujyi wa Bujumbura
Muhamud Mosi iyo akeneye guhamagara akoresha telefoni y'umugore we
Muhamud Mosi(yinjiye asimbuye) mu mukino wa gicuti, u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego bitanu kuri bitatu, yongera kwigaragaza mu dukoryo twa kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages