Uyu musore w’imyaka 23 yitabiriye iri siganwa ryabaga ku nsuro ya 14 ku butumire abifashijwemo na Disi Dieudonné uzwi cyane muri iyi mikino ndetse nawe wigeze kuryegukana mu 2007 naho mu 2014 akaribamo uwa kabiri.
Nk’uko urubuga adiac-congo.com rubitangaza, Muhitira yakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 31 (1:4’31’’) mu kwiruka ibirometero 21 na metero 100 akurikirwa na Wilson Kipotiche wo muri Kenya wakoresheje 1:8’8’’ naho ku mwanya wa gatatu haza undi Munyarwanda, Johnson Hakizimana wakoresheje 1:8’17”.
Kuri iyi nshuro Abanyarwanda bigaranzuye Abanyakenya kuko umwaka ushize aribo bari begukanye umwanya wa mbere n’uwa kabiri naho Umunyarwanda wari waryitabiriye icyo gihe, Eric Sebahire akaba yari yabaye uwa gatatu.
Mu bagore, imyanya ya mbere yose yatwawe n’Abanyakenya, Agnes Barsossio wakoresheje 1:11’52” akurikirwa na Bornes Jerikrui wakoresheje 1:12 ’1” naho Joséphine Chepkoech yegukana umwanya wa gatatu akoresheje 1:15’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Magare yashimiye cyane Disi Dieudonné usigaye amufasha kubona amarushanwa akomeye kandi arimo n’amafaranga, yitabira avuga ko bizamufasha kuzamura urwego rwe.
Yagize ati “Burya iyo umuntu yakinnye ku rwego rwo hejuru nka Disi, iyo agiye kugushakira imikino agushakira muyo nawe yagiye akina. Bikaba biri kumfasha kubona imikino myishi kandi irimo amafaranga, atari ugukinira ubusa.”
Gutsinda iri rushanwa byatumye Muhitira ahabwa miliyoni ebyiri n’igice z’ama CFA ni hafi miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’umudali wa zahabu bikaba bije byiyongera ku yandi masiganwa akomeye yagiye yegukana mu minsi ishize haba muri Afurika n’i Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO