00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yavuye ku bihumbi 33 none ageze kuri miliyoni 14 abikesha Umwalimu Sacco

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 May 2016 saa 08:19
Yasuwe :

Mujawamaliya Gertrude w’imyaka 46, umaze imyaka 22 ari umwarimu arishimira ibikorwa amaze kugeraho akesha Koperative Umwalimu Sacco yatumye ava ku bihumbi 33 by’umushahara we akaba afite ibikorwa bibarirwa muri Miliyoni 14.

Mujawamaliya ni rwiyemezamirimo w’umugore ukomoka mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Rushashi,Akagali ka Kageyo,avuga ko atigeze atekereza kuba rwiyemezamirimo mu bwana bwe ariko gukunda kwiga ibintu bishya no guhora yumva impanuro z’Umukuru w’igihugu bikaba mu bitumye na we aba miliyoneri.

Mu kiganiro kirambuye yahaye umunyamakuru wa IGIHE wamusuye aho atuye mu murenge wa Rushashi, yagaragaje ko ahereye ku ihene imwe yaguze ibihumbi 12 mu mushahara w’ibihumbi 33 yahembwaga.

Mujawamaliya yavuye ku ihene agura inka, yiyambaza Koperative Umwalimu Sacco, agura inkoko ijana ku mafaranga ibihumbi 400, kugeza ubwo uyu munsi ageze ku nkoko ibihumbi 4000 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 14.

Yagize ati “ Mu mwaka wa 2009 nk’umurezi wo mu mashuri abanza nahembwaga ibihumbi 33, nasanze ngomba gushakisha ikintu nakora ngatunga umuryango wanjye nanjye nkiteza imbere kuko umugabo twafatanyaga yari amaze gufatwa n’uburwayi bw’umutima nta kindi agishoboye gukora.

Mu mwaka wa 2010 nibwo natinyutse kugana Koperative Umwalimu Sacco, nafashe inguzanyo ya miliyoni mbasha kuyishyura neza, nyuma mfata inguzanyo ya miliyoni ebyiri none ubu uko ibikorwa byanjye bigenda byaguka natse inguzanyo ya miliyoni ndwi kandi na zo ndimo ndazishyura neza.”

Yirihiye Kaminuza, atunze moto, yafashije abantu 46 korora inkoko

Uyu murezi uvuga ko adateganya kureka akazi ko kwigisha kuko ari ibintu akora abikunze, kandi akaba ari yo nkomoko yo kuba hari aho ageze uyu munsi
Avuga ko nyuma yo kuba na we yakirigita ifaranga byatumye yirihirira Icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu by’Icungamutungo n’Amajyambere y’icyaro bikamwongerera ingufu mu byo akora.

Ikindi ni uko yamaze kugura moto ifite agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ituma akurikirana ibikorwa bye by’ubworozi nyuma y’akazi ko kwigisha dore ko ibiraro by’inkoko ze bigiye biri ahantu hatandukanye.

Avuga ko kuba amaze gufasha abantu 46 hirya no hino mu gihugu bamusaba kubatumiriza imishwi ngo na bo borore akabibafashamo ari ikindi kintu kimutera ishema kuko kuba hari aho ageze nawe atakwishimira kubona hari abasubira inyuma.

Imbabura ikoreshwa mu gucanira imishwi

Hari icyo asaba abarimu

Nyuma yo kuguza miliyoni imwe,akayishyura neza, agakurikizaho miliyoni ebyiri akazishyura neza, kuri ubu Gertrude yagujije miliyoni 7 na zo akaba arimo kuzishyura neza.

Ati”Umwalimu Sacco ni umubyeyi sinabona uko mbivuga, nubwo ngeze kuri uru rwego ndabikesha Umwalimu Sacco, njyewe ubwanjye niyo nari kubika ibihumbi 33 nahembwaga byose imyaka ingana iki ntacyo nari kugeraho.

Ndasaba abarimu bagenzi banjye gutinyuka bakagana Umwalimu Sacco bakareba ibikorwa byabateza imbere.Hari uwakwibaza ko kwigisha umuntu atabifatanya n’akandi kazi ariko icyo mbabwira ni uko mu masaha yo kwigisha babikora ndetse no mu masaha yo kureba icyo bakora bakayakoresha ntibayapfushe ubusa”.

Mu buzima bwe ashimira cyane Perezida Kagame

“Uyu munsi ndashimira Perezida wa Repubulika kuko sinari nzi ko uyu munsi nahaguruka nkavuga ngo ‘nanjye ndi rwiyemezamirimo iyo hatabaho Perezida wa Repubulika uha amahirwe buri wese.N’ejobundi yari mu karere kacu ka Gakenke narabimushimiye,ni we dukesha Umwalimu Sacco, ni we dukesha uburezi kuri bose.”

Arashaka imodoka yo kumworohereza mu byo akora

Kujya kuzana imishwi ku kibuga cy’Indege iturutse mu Bubiligi, kugemura ifumbire ku bandi baturage, kujya guhaha ibiryo by’inkoko ze, kugemura amagi n’imishwi ku babikeneye bituma yifuza imodoka yo kumworohereza akazi.

Ati “Ndifuza imodoka yo kuba yamfasha mu mushinga wanjye kuko gukodesha bituma inyungu nakabonye nyihera abafite imodoka kuri buri kantu kose kajyanye n’ibyo nkora.”

Umwalimu Sacco utewe ishema na Uwamaliya

Ubuyobozi bw’Umwalimu Sacco buvuga ko butewe Ishema n’uyu mubyeyi watse inguzanyo akajya ayikoresha icyo yayisabiye bikaba ari byo bimuhesha kugera ku rwego agezeho uyu munsi.

Dusabirane Aimable, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Koperative Umwalimu Sacco ku rwego rw’Igihugu ati “Uyu mubyeyi ni icyitegererezo cyiza, ni urugero no ku bandi barimu usanga batinya kwaka inguzanyo zo mu bucuruzi ugasanga babigendera kure.”

Yakomeje avuga ko abarimu batageze ku 10% usanga ari bo basaba inguzanyo zijya mu bikorwa by’ubucuruzi aho na bo bashobora gutanga akazi mu gihe usanga abandi biyakira za nguzanyo zisanzwe zo kubona amacumbi no kwikenura gusa nubwo na byo atari bibi.

Uyu Muyobozi asaba abarimu gukoresha amahirwe bagize yo kubona Umwalimu SACCO, bagatekereza imishinga ibateza imbere, aho bishobotse bakibumbira muri za Koperative kugira ngo bakore ibikorwa bifatika.

Aimable asoza akangurira kandi abanyamuryango b’Umwalimu SACCO bose muri rusange gukoresha inguzanyo icyo baba bazisabiye kandi bakazishyura neza kugira ngo bijye bibafasha guhabwa inguzanyo zisumbuyeho mu gihe barangije neza iza mbere.

Arerekana ibiryo bigaburirwa inkoko ze
Mujawamaliya yifuza imodoka imufasha mu kazi ka buri munsi
Mujawamaliya amaze kugira inkoko nyinshi kandi afasha n'abandi bakeneye kuzorora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages