00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukarubega yiziritse umukanda bamukwena, atangiza Kaminuza ahereye ku bihumbi 5

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 July 2015 saa 01:53
Yasuwe :

Mukarubega Zulfat ni umugore w’umushabitsi wavutse mu 1960 i Nyaruguru ahahoze hitwa Runyinya. Kuva akiri umwangavu kugeza ubu yiyumvamo imbaduko n’ishyaka ryo guhindura u Rwanda rwiza. Yahereye ku bihumbi bitanu ku bwo kwihangana no kudacika intege, yizirika umukanda bimushoboza gushinga Kaminuza yigisha Ubukerarugendo n’Amahoteli (RTUC), n’ubwo we yacumbitse amashuri ageze mu yisumbuye gusa.

-Mu buto bwe yari umukobwa ushabutse, akaba inkwakuzi
 Yize amashuri abanza yanikira bagenzi be
 Yatangiye ubushabitsi akiri umwangavu, akiyumvamo inzozi zo kuzahindura u Rwanda
 Yavutse mu 1960, atangira urugendo rwa Business ku myaka 20
 Inkingi yubakiyeho ubuzima bwe ni ‘Isengesho no kudacika intege’
 Mukarubega Zulfat yashinze Resitora afite ibihumbi bitanu bimuha imbaraga zo gushinga Kaminuza ya RTUC
 Yatangiranye n’abanyeshuri 5 bigiraga ubuntu
 Inzozi ziracyari nyinshi…

IGIHE yatangiye gahunda nshya yitwa ‘SERIES OF WOMEN’, ni uruhererekane rw’inkuru ngarukacyumweru icumbuye igaruka ku rugendo rwa benshi mu Banyarwandakazi bagaragaje impinduka, umwihariko no kuba indashyikirwa mu byo bakora mu nguni zose z’Igihugu no muri Diaspora.

Yatanze umwitangirizwa muri bagenzi be akibyiruka

Kuva mu buto bwe kugeza abaye umwangavu, Zulfat Mukarubega yari umukobwa ushabutse akaba inkwakuzi kurusha bose mu muryango we. Yari umukobwa wumviraga ababyeyi, akubaha Imana n’abamurutaga bose.

Mu rungano benshi bamutangagaho urugero nk’umukobwa witonda kandi ugaragaza ko afite icyerekezo. Muri bagenzi be yakundaga kubagira inama no kubakebura, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire ya buri wese no gukunda ishuri.

Ibi byatumaga ahora arangamiwe n’urungano, bakamutangaho urugero dore ko yari n’umuhanga watsindaga neza mu ishuri.

Amateka yatumye ashinga urugo afite imyaka 20

Mu 1980 Zulfat Mukarubega yashinze urugo mu buryo atarasobanukirwa kugeza ubu. Muri icyo gihe, hari umuco utari mwiza na gato warangaga Abanyarwanda aho ababyeyi ubwabo bashoboraga gufata umwanzuro wo kugushyingira utanabishaka.

Ibi na we byamugezeho kuko ubwo yari afite imyaka 20, hari umusore wamukunze nyamara we atanamuzi, ataranatekereza ibyo gushinga urugo. Ababyeyi be bamushyingiye atabishaka, ataranageza igihe cyo kurushinga, gusa akigera mu rugo rw’umugabo yarashikamye ararwubaka.

Mukarubega yatangiriye ku bushabitsi buciriritse none yashinze Kaminuza

Yarushinze atararangiza amashuri yisumbuye, mu 1989 amaze kubyara abana babiri yafashe umwanzuro wo gusubukura amasomo muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu ishami ry’ibaruramari. Ntiyagize amahirwe yo kwiga Kaminuza nk’abandi.

Uko yashinze Resitora afite ibihumbi bitanu…

Amaze gushinga urugo, ubuzima bwa Zulfat Mukarubega n’umuryango we bwabaye ingume. Nk’umugore w’umunyamurava, yafashe icyemezo cyo gukora ubushabitsi ngo ubuzima bw’urugo bugire icyanga.

Yashinze resitora yatekaga icyayi, imigati n’ibindi biribwa biciriritse yagaburiraga abakanishi mu gace kamwe ko Mujyi wa Kigali. Ubu bucuruzi yafatanyaga n’ubundi bushabitsi buciriritse bwaramuhiriye ndetse atangira kurambukirwa no kubikora mu buryo burambye kandi bwagutse.

Yagize ati, “Nashatse nk’iri muto bituma ntangira kugira inshingano, bityo nagombaga gutekereza ku kizinjiriza urugo, nta kindi natekereje kitari ubucuruzi”

“Icyo gihe ndabyibuka nari mfite ibihumbi bitanu, nibyo nahereyeho, nkora resitora nto ngahamagarira abakanishi kuza kunywa icyayi, mbona baragikunze, kuva ubwo bigenda bikura.”

Isomo rikomeye yigiyemo ni ukudacika intege no kwirinda gutekereza ku gihombo mbere yo gutangira ubucuruzi.

Yatekereje gushinga Kaminuza bamukwena

Mbera gato y’1990, Mukarubega afatanyije n’abagore b’abanya Kenya, Uganda n’ahandi, bashinze ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka, gusa byageze mu 2000 bararihagarika.

Hagati muri iyi myaka, yatangiye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, akajya i Kampala, i Dubai n’ahandi.

Kuva mu 2000 yatangiye urugendo rwo gushinga Kaminuza yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo. Ntibyari bimworoheye na gato kuko uwo yagezagaho igitekerezo wese yaramusekaga ndetse abandi ugasanga bararyana inzara bamukwena ngo yabuze icyo akoresha amafaranga.

Zulfat Mukarubega ni we washinze Kaminuza ya RTUC

Yagize ati “Mbere ntangira kugira igitekerezo, abo nakigezagaho baransekaga, bakavuga ko iyo umugore yagize amafaranga atekereza ibyo kuyapfushamo ubusa. Urubyiruko na bo bavugaga ko nta muntu wize ububoyi wagira icyo ageraho. Sinacitse intege kuko intego yanjye nagombaga kuyigeraho.”

Uburyo serivisi zitangwa mu bihugu yagendagamo byamuteye kugira igitekerezo cyo gushinga ishuri. Ntibyari bimworoheye na gato kuko ubushobozi bwari buke ndetse benshi batanumva akazi abazaryigamo bazakora.

Kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2006 yakusanyaga intebe, ameza, gushaka abarimu, mudasobwa n’ubundi bushobozi bwo gutangiza RTUC.

Muri 2006 yatangiranye n’abanyeshuri batanu bigiraga ubuntu, nyuma baza kugenda biyongera kugeza ubwo muri 2008 Leta yamwemereye ko akora nka Kaminuza yemewe, aho kugeza ubu afite abanyeshuri bakabakaba ibihumbi bitanu.

Imbogamizi ahura na zo nk’umugore utagira umugabo

Mu 2000, Mukarubega yatandukanye n’umugabo we ahatana no kurera abana ari wenyine. Kuba ari umubyeyi umwe ugomba kurera no guhahira abana ni kimwe mu mbogamizi yahuye nazo, ariko kuri ubu yemeza ko yemye mu rugendo rwe rw’iterambere.

Yagize ati, “Ntabwo ibibazo bibura ariko iyo umuntu yihesheje agaciro n’abandi barakubaha. Akenshi ubucuruzi buba bwiganjemo abagabo ariko iyo uberetse ko muhujwe n’akazi ntaho bahera bagususugura.”

Imbogamizi yahuye nazo mu rugendo rwa business

“Kuba umugore, benshi batekereza ko hari ibyo tudakwiriye kwisukira kuko turi abagore, ahubwo ari iby’abagabo.”

Ingaruka yagize mu kurushinga akiri muto

"Bitewe n’ubuzima bw’urugo nisanzemo ndetse ntari nzi, byatumye mpagarika amashuri. Ikindi ni uko kera washakaga umugabo utazi, udakunda ndetse utaranakurambagije, ugasanga ugeze mu rugo birakugoye."

Isomo ku bagore

"Isomo ku bagore; ni bafate umwanya wabo babanze biyubake ntibihutire kubaka ingo kuko ingaruka zirimo ni urusobe."

Kubera ibibazo yagize amaze kurushinga akiri muto, ubu yihaye intego yo gushinga ishuri ryigisha abakozi bo mu rugo kwita no kurera abana.

Abagore abona nk’abanyembaraga

Zulfat yemeza ko buri mugore ashoboye kuko banahawe rugari ngo bagaragaze ubushobozi bwabo.

Minisitiri Mushikiwabo ari mu bagore b'abanyembaraga Zulfat yubaha

Mu bazwi banafatwa nk’icyitegererezo kuri benshi, ahamya ko Jeannette Kagame, Minisitiri Louise Mushikiwabo, Clarisse Iribagiza (umuyobozi wa Hehe Ltd) na Annet Mutamuliza (Umuyobozi wa King David Academy) ari abanyembaraga.

Ikintu kimushimisha kurusha ibindi

"Nshimishwa n’umwijima n’agahinda byari byaramperanye, nabashije kubisohokamo mbifashijwemo na Perezida Paul Kagame wahaye abagore rugari, ndetse nshimishwa no kubona hari umuntu nafashije ugeze ku rwego rushimishije”.

Icyamushegeshe

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni cyo cyamushegeshe ndetse iteka yiyumvamo ububabare bw’ingaruka yasigiye igihugu.

Mu mashuri abanza…

Yari umukobwa w’umuhanga watsindaga cyane isomo ry’imibare. Benshi muri bagenzi be nyuma y’amasomo baramushakaga akabavungurira ku bumenyi bwe.

Umwihariko yabyirukanye

Akiri muto yari ashabutse cyane, ari umunyabwira kandi utiganda ku murimo. Ati, “Sinari umunebwe, nakundaga kuzimanira no kwakira abashyitsi, ni umwihariko navuga nakuranye kuko kugeza magingo aya byaranyokamye, ni umuco mwiza nishimira”.

Akageso ababyeyi bamukubitiraga mu bwana

“Nakundaga gutanga cyane, si ingeso mbi ariko nararengeraga ugasanga mu rugo bahora bancyaha kuko akenshi natangaga ibintu mbiha abakene ntabanje kubaza imuhira”

Inama ku bagore

“Abari n’abategarugori bakwiriye kuzirikana ko bahawe ijambo na Perezida Paul Kagame. By’umwihariko ababyiruka bagomba kurangwa n’ibitekerezo byubaka igihugu no gushyira imbere kwihangira imirimo kurusha gutega amaboko”.

Arasaba abagore kwihangira imirimo no kwirinda gutega amaboko

Umuntu w’icyitegererezo kuri we

Mukarubega afata Perezida Paul Kagame nk’umugabo w’intwari, umuhanga benshi bubaka ubuzima bwabo bashingiye ku bitekerezo bye.

Ibanga ry’ubuzima

Gusenga, kwihangana no kudacika intege.

Ibihembo yahawe

2010: Mount Kenya University yamuhaye igihembo nk’umugore witangiye uburezi, ahabwa impamyabushobozi yo mu rwego rw’ikirenga mu burezi.
2010: Yahawe igihembo na RDB cy’umugore w’indashyikirwa.
2011: Yahawe igihembo na RDB cy’umugore w’indashyikirwa.
2011: RTUC yahawe igihembo na RDB mu bigo bito n’ibiciriritse mu gice cy’ubukerarugendo.

Ashimishwa no gufasha
RTUC ikomeje kwesa imihigo mu burezi

Twitter: @KalindaBrendah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages