Ibi birakekwa ko yaba yarabikoze tariki ya 22 Gicurasi 2016 ariko yafashwe kuwa Gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2016.
Mukashema Chantal w’imyaka 22 yari yarashatse umugabo mu Murenge wa Nyakabuye ariko ngo muri iyi minsi yari asigaye atuye mu Mudugudu wa Sanganiro aho bivugwa ko yaba yahakoreraga uburaya.
Akimara gufatwa , Mukashema yahise yiyemerera ko ari we wataye umwana mu musarani.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Muhirwa Phillipe yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama, naho umurambo w’umwana urakurwa mu musarani kuri uyu wa kane.



















TANGA IGITEKEREZO