Munyagishari wavukiye i Gisenyi mu 1959, yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Muri Mutarama 2017, nibwo yakatiwe gufungwa burundu ahita ajuririra urukiko.
Mu Ugushyingo 2019, yaje gusubira mu Rukiko rw’Ubujurire kugira ngo ajuririre igihano yahawe ariko kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, narwo rwateye utwatsi ubujurire bwe bityo akomeza gufungwa burundu ari nacyo gihano yari yarakatiwe mu 2017.
Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro ubujurire bwa Munyagishari rwemeza ko igihano yahawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi.
Munyagishari yashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gufata abagore ku ngufu, gusa icyo gufata ku ngufu yagihanaguweho n’Urukiko.
Uyu mugabo wakunze kuburana mu rurimi rw’Igifaransa yafashwe kuwa 25 Gicurasi 2011 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ashyikirizwa Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, kuwa 14 Kamena 2011.
Urukiko Rukuru rwamuburanishije rwavuze ko yitabiriye inama zitandukanye zacurirwagamo umugambi wo kwica abatutsi agaha urubyiruko rw’interahamwe amabwiriza yo kubica no gufata abagore ku ngufu, kandi ngo akajya i Kigali kubashakira ibikoresho byo kubicisha birimo imihoro, amagerenade n’ibindi.
Munyagishari wari ukuriye Interahamwe zo mu Mujyi wa Gisenyi, yatwaraga abatutsi bafatiwe ku mabariyeri akabajyana ahitwaga komine rouge ari naho bicirwaga, agatanga amabwiriza yo gucukura ibyobo byo kubashyiramo, ndetse akanashyiraho amatsinda y’abashoferi bagombaga kubamutwaza.
Bernard Munyagishari wabaye umuyobozi wa MRND ku Gisenyi yagejejwe mu rukiko bwa mbere kuwa 20 Kamena 2011 i Arusha, aza koherezwa kuburanira mu Rwanda kuwa 24 Nyakanga 2013.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!