Kugeza ubu muri Rayon Sports havugwamo umwuka utari mwiza haba mu buyobozi, hagati y’abagize komite isanzwe y’ikipe n’abo mu Nama y’Ubuyobozi y’Umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, Runigababisha Mike uyobora Fan Base ya Rayon Sports yavuze ko nta bwisanzure bagifite muri iri huriro kuko Munyakazi Sadate yashyize Komite Nyobozi ye yose ku rubuga rwa WhatsApp rubahuza.
Yavuze ko kandi mu minsi ishize yababujije kumutumira ngo abahe ibisobanuro, ababwira ko ari ‘abakozi be’ mu gihe kuri uyu wa Gatatu bateguye inama, akababwira ko itemewe kuko yakwica iperereza [rigomba gukorwa na RIB ku inyerezwa ry’umutungo muri Rayon Sports].
Yagize ati “Ibiro bye yabyimuriye mu Nteko Rusange [Fan Base], aho bigeze uyu munsi tumaze gucikamo ibice kuko ntabwo dushobora kuganira. Ejo naravuze nti uyu munsi tuganire hagati yacu, ariko yaranyandikiye arambwira ngo Mike uri kwica iperereza, urabyumva? Dufite ibibazo, nitwe tugize Inteko Rusange ku rugero rwa 99% ariko ntabwo dushobora kuganira n’umuyobozi.”
“Uyu munsi, [Sadate] aracyatubwira ko Kimenyi, Radu, abavuga ko bagiye bari kuturangaza. Umuntu araza akantuka abigambiriye, atumwe na Perezida, mbifitiye ibimenyetso.”
Mike Runigababisha yahishuye ko umukinnyi umwe (Ciza Hussein) wishyuwe amafaranga yose yaguzwe ari uwaguzwe n’abafana mu gihe abaguzwe n’ubuyobozi bw’ikipe batabonye ibyo bagombwa byose.
Yavuze ko kandi kuva Munyakazi Sadate ageze muri Rayon Sports, umusanzu utangwa n’abafana [miliyoni 5 Frw ku kwezi] uburyo wacishwagamo kugeza ugeze ku buyobozi bwahindutse ndetse nta bubasha akiwufiteho mu kumenya uko watanzwe.
Ati “Kuva aho Sadate ahagerereye, ntabwo nshobora kumenya ngo umusanzu watanzwe gute? Amaze kuba Perezida yabonye rwa rwego rushobora kuzamugora, arabanza aruca intege.”
Yahishuye ko kandi Munyakazi Sadate yari yasabye ko Michael Sarpong adahabwa inkunga n’abafana mbere gato y’uko yirukanwa muri Rayon Sports mu gihe yanasabye itsinda rya March’ Generation ko rihagarika gukorana na SKOL mu bikorwa byo guhemba Umukinnyi w’Ukwezi wa Rayon Sports.
Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu, na we yagaragaje ko kuba Umuyobozi w’Ikipe yaragiye mu nzego zirimo RIB avuga ko hari amakosa yabayeho yo kunyereza umutungo, yashyize ikipe mu kaga.
Muhawenimana yavuze ko Munyakazi Sadate akwiye gushimirwa ibyiza yakoze, ubundi akegura.
Umuvugizi wa Rayon Sports yeguye
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uwari Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yafashe icyemezo cyo kwegura kubera imikoranire itari myiza mu buyobozi bw’ikipe.
Nkurunziza usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star, yari kuri uyu mwanya kuva muri Nyakanga 2019 ubwo hatorwaga Komite Nyobozi ya Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO