Aba bombi bageze imbere y’urukiko kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 baburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Umuyobozi wa DASSO, Murenzi Maurice na Gitifu Iradukunda Théogène baregwa ibyaha bibiri birimo gukubita no gukoza isoni abaturage babita abarozi.
Bafashwe nyuma y’amafoto yasakaye abagaragaza bafashe abaturage batandatu bashinjwaga kuroga bakabakubita babaryamishije hasi mu ruhame.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira 2019 aho ngo babyukije abaturage barimo abagore babiri n’abagabo bane babashinja ko ari abarozi bakabaryamisha hasi bubitse inda mu ruhame ndetse bakanabakubita.
Ibi ngo bigize ibyaha bibiri aribyo gukubita no gukoza isoni.
Iradukunda yahakanye ibyaha aregwa byose naho Murenzi we yemera icyaha kimwe aricyo cyogukoza isoni ariko ahakana icyo gukubita abaturage.
Umwunganizi wabo mu by’amategeko yagaragaje ko nta mpamvu yuko bakomeza kuburana bafunzwe ngo kuko nta bimenyetso bateganya gusibanganya ndetse agaragaza ko Murenzi afite ubukwe mu minsi ya vuba bityo ko baramutse babarekuye batacika ubutabera.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2019 aribwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba bombi.



















TANGA IGITEKEREZO