00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shasir ashobora kuva muri Rayon Sports nyuma yo gushinjwa amarozi n’ubuyobozi

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 23 January 2017 saa 04:48
Yasuwe :

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Nahimana Shasir yatangaje ko afite agahinda kenshi nyuma yo gushinjwa n’abakinnyi bagenzi be hamwe n’ubuyobozi bw’ikipe ye ko yaba ari we utuma abandi bakinnyi badatsinda kubera kubaroga.

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona kugeza ku munsi wa 14, yatangaje ko yatunguwe akanababazwa n’ibyabaye ku mukino bakinnye na APR FC, ubwo bagenzi be bazaga gusaka igikapu cye bagikekamo amarozi, maze na nyuma y’umukino bagakomeza kumubwira ko ari we watumye badatsinda. Aganira n’itangazamakuru, Nahimana Shassir yagize ati: “Ibintu by’uburozi simbyemera, njye nemera amasengesho gusa, icyo nemera ni Dua, ndabyuka kare ngasenga Imana ibindi ni ukwiyizera”.

Yakomeje agira ati“Ese ubundi babwiwe n’iki ko ari bo byari kubagirira nabi? Ese match zose zabaye mbere ko batazaga kureba ko mbifite?”

“Njyewe ibyo nari mfite ni ‘Dua’ no mu ikipe bamwe mu bayobozi bari babizi ko mba nyifite, n’ubu bayinsabye nayibaha bakayireba. Ntabwo ari ikintu kibi mu mupira bose barabizi. Byarambabaje cyane kubona babyita ko ari ibirozi”.

“Tumaze gutsindwa noneho barushaho kuvuga ngo ninjye wabaroze, ngo Shasir aradufunga, ngo Shassir yadutsindishije… mu mikino yose nakinnye nafatanyije n’abandi ariko kuri uyu wa APR nibwo bavuze ngo ndoga abandi!!”

Nahimana Shasir yakomeje atangaza ko atibaza uburyo bavuga ko ari we uroga bagenzi be ntibatsinde, nyamara imikino ya Police, As Kigali, Amagaju, Gicumbi yaragiye atsinda nyuma ya bagenzi be, mu gihe mu mikino ya APR FC, Mukura na Marines yagendaga irangira adatsinze. Uyu akaba yaje kandi kubabazwa n’uburyo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahaye agaciro ayo magambo y’abakinnyi.

Shasir(wambaye numero 10) atangaza ko imikino irimo Police yagiye atsinda nyuma ya bagenzi be

Yagize ati“Niba rwose babona nta kamaro mfite mu ikipe nibanyirukane. Kubona umuyobozi avuga ngo njyewe naje kubarogera abakinnyi babo kweli? Byarambabaje.
Umwanzuro si uwanjye, niba bo babona ntacyo maze banyirukane”.

Yakomeje agira ati: “Kubona umuyobozi avuga ngo ntabwo anibaza uko ibitego 11 nabitsinze!! Niba abona narabitsinze ari uko naroze bagenzi banjjye cyangwa akabona ntacyo mbafasha n’ubu bambwiye ngo nintahe nataha”.

Nahimana Shasir yavuze ko kuri we abizi ko hari abakinnyi bagira imyemerere ijyana n’amarozi ariko ko we atabyemera kuko yemera ibyo Quran ivuga. Uyu yatangaje ko ntako aba atagize ngo afatanye na bagenzi be ndetse ko na we akora ibishoboka ngo afashe ikipe cyane ko atavanywe i Burundi no kuroga abakinnyi bakinana. Uyu akaba yavuze ko ibi byamubabaje cyane ndetse yanabibwiye umutoza.

Iyi ni inshuro ya gatatu ikipe ya Rayon Sports igarutse mu bitangazamakuru kubera ibibazo by’amarozi, nyuma y’ibyabaye ku mikino ya Mukura na Etincelles, aho yashinjaga abanyezamu b’amakipe bahanganye kwifashisha amarozi.

Nahimana Shasir atangaza ko niba Rayon Sports itakimushaka yamusezerera aho kumuharabika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages