Bamwe mu bakorana na we bahamya ko amaze imyaka iri hagati y’itanu n’icumi atoga ndetse ko n’umwenda ushira atarawumesa.
Umwe yagize ati “Bamwe bavuga ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, ariko mwaganira ukumva afite ibitekerezo bizama ariko ahakana ko mu buzima bwe atajya yitera amazi. Dushobora kuba tumaze hano imyaka irenga itanu ataroga. Kumesa ntamesa, yambara umwenda umwe , ugashira, akongera agafata undi na wo ukaba washwanyagurika. Ni umuntu wibera aho ku ibaraza ariko utakwita umusazi kuko ni umuntu ukora. Gusa umubwiye koga, ntimwongera kubonana.”
Ndahayo uzwi ku izina rya Ngagi ,yabwiye TV1 ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, gusa ngo ashobora kumara amezi atanu.
Yagize ati “Ubu tuvugana jyewe nkubwije ukuri, urabona ko ntanduye cyane. Igihe mperukira gukaraba nta n’amezi atatu arashira. Njyewe ubundi n’atanu nshobora kuyarangiza nta kibazo kirimo. yo ararangira ntoga, ntamesa.”
Ngagi kuri ubu utunzwe no gukora amagare, avuga ko akazi kose abonye kamuha amafaranga agakora.
Nubwo afite imyitwarire abantu bafata nk’uburwayi bwo mu mutwe, akabihakana, ntiyerura neza ikibimutera uretse kuvuga ko abikora ku bushake.
Ngagi, avuga ko yavutse mu 1973 ndetse ko atigeze ashaka umugore. Mu myaka yashize yakoze ahantu hatandukanye harimo mu mushinga witwaga Concern mu rwego rw’umutekano rwa Lacal Defense, aba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyonzi.



















TANGA IGITEKEREZO