Ndahimana yashimiwe mu muhango wo kwakira indahiro z’abagenzacyaha 79 n’abunganizi babo 11 wabereye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Kabiri wayobowe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye. Uyu mukozi yarahiriye inshingano nk’Umugenzacyaha.
Ku wa 8 Gashyantare 2020 ni bwo umugabo witwa Hakizimana Aloys yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa y’ibihumbi 40 Frw umukozi wa RIB, Ndahimana Froduard.
Byabereye mu Murenge wa Nyagisozi saa munani z’amanywa nk’uko Polisi yabitangaje.
Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko Hakizimana utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rugangazi yagerageje guha ruswa umukozi wa RIB, ahita afatirwa mu cyuho.
Hakizimana yari atanze aya mafaranga mu rwego rwo gufunguza uwitwa Tuyisenge Pascal ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwitwa Ntabanganyimana Gerard w’imyaka 28. Tuyisenge yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 6 Gashyantare 2020.
RIB yageneye ishimwe Ndahimana nk’umukozi mwiza w’intangarugero.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko hari bamwe mu bagenzacyaha barya ruswa ndetse bagafatwa bagahanwa ariko hari n’ab’inyangamugayo bayigendera kure bagatamaza abashaka kuyibaha.
Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi dushimira Umugenzacyaha witwa Ndahimana Frodouard kuko yagaragaje abashatse kumuha ruswa inshuro eshanu zose. Ni igikorwa gikomeye biragaragaza ko we yiyemeje kwitwara neza.”
Yahawe ibihembo birimo telefoni igezweho (Smartphone) nka zimwe ziri gutangwa muri gahunda ya ‘Connect Rwanda’ ndetse RIB yemera ko izamufasha kurangiza amashuri ye (arimo kwiga Kaminuza) kugira ngo azabe umugenzacyaha w’umwuga.
Kalihangabo yavuze ko ubusanzwe Ndahimana ari umupolisi watijwe RIB mu kazi kandi yabereye bagenzi be urugero rwiza.
Abagenzacyaha 13 ni bo bamaze kugeragezwa gushorwa muri ruswa bakabyanga. Kuva mu myaka ibiri ishize RIB ishyizweho nk’urwego rwa Leta hari abagenzacyaha 19 bari gukurikiranwa n’ubutabera kubera ko bakekwaho icyaha cyo kurya ruswa.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yashimiye Ndahimana avuga ko yahesheje ishema u Rwanda amusaba gukomeza kuba inyangamugayo muri byose.
Ati “Ndagira ngo nshimire Frodouard aduhesheje ishema cyane, ntabwo ari we uryihesheje n’abandi bagenzi bawe bavuzwe. Ibi ni ibikorwa bituma twese twumva dufite ishema. Umukozi wa RIB wese bagerageje guha ruswa afite inshingano imwe yo kuyanga no gufata uwo muntu agakorerwa dosiye.”
Yasabye abagenzacyaha barahiye gukorana umurava akazi kabo kinyamwuga birinda amakosa n’ibyaha.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda bugamije kureba uko ruswa ihagaze mu Rwanda, bwagaragaye ko mu bigo bya Leta bitanu bya mbere bigaragaramo ruswa harimo na RIB iza ku mwanya wa kane.



















TANGA IGITEKEREZO