Ndatimana Robert ni umwe mu bakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cya 2011 u Rwanda rwitabiriye.
Uyu mukinnyi nyuma yo kuva muri iyi mikino kimwe n’abandi benshi bakinanye, ntibahiriwe no gukomeza kwitwara neza. Yagiye muri Sunrise FC avuye muri Gicumbi Fc, gusa kuva yagera muri iyi kipe ntiyigeze ahirwa kuko yakunze guhagarikwa n’ubuyobozi bwayo bumushinja imyitwarire mibi.
Ndatimana aheruka gukorana imyitozo na bagenzi be tariki ya 21 Ukwakira 2020 nyuma yaho ubuyobozi bwaramuhagaritse kugeza busheshe amasezerano bari bafitanye.
Visi Perezida wa Sunrise FC, Mwebaze William, yabwiye IGIHE ko Ndatimana Robert batakimubara nk’umukinnyi wabo ngo kuko batandukanye kera.
Yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye batandukana ari imyitwarire mibi yagiye agaragaza inshuro nyinshi, akagirwa inama ariko ntiyumve.
Ati “Tujya gutangira iyi shampiyona bwa mbere ntabwo yigeze yitabira imyitozo naho aziye turamwandikira ntiyadusubiza, turongera turamwandikira turamubura, nyuma twaramuhagaritse tumuha n’inyandiko ibigaragaza yanga kuzifata ndetse ntiyanandika asaba imbabazi.”
Mwebaze yakomeje avuga ko uyu mukinnyi yahise agenda ntiyandikira ubuyobozi nibura abusaba imbabazi ahubwo bukomeza kumubura.
Nyuma y’iminsi myinshi, ngo ikipe ya Sunrise yarongeye imwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro by’aho ari ngo aza kubitanga mu magambo, bumwaka inyandiko arabyanga ahubwo ngo akajya aza ashaka gufata amajwi y’abayobozi be.
Ati “Yazaga aje gufata amajwi y’ibyo yavuganaga n’Umunyamabanga w’ikipe nyuma rero dufata umwanzuro wo gusesa amasezerano twari twaragiranye kuko twabonaga ntacyo adufasha.”
Mwebaze yasabye abakinnyi bakiri bato kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe babonye amahirwe yo gukina, ngo bajye bagira kumvira kuko iyo bidakozwe baba bihemukira.
Uyu muyobozi yanakomoje ku mutoza Moses Basena utoza Sunrise Fc baherutse kongerera amasezerano, avuga ko uyu mwaka wa shampiyona uri kugera ku musozo batitwaye neza nk’uko babishakaga ariko asezeranya abafana b’iyi kipe ko umwaka utaha bazagerageza kubaka ikipe yabo neza ku buryo bazitwara neza cyane.
Ndatimana Robert watandukanye na Sunrise FC yazamukiye mu Isonga, akinira Rayon Sports, Police FC na Bugesera FC. Nyuma yaho yamaze igihe nta kipe afite, aza kujya muri Gicumbi FC, aho yavuye ajya muri Sunrise FC baherutse gutandukana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!