Aya mafaranga Ndayiramije yayashyikirije Polisi, na yo iyashyikiraza umuryango w’umugenzi wari wakoze impanuka ku wa 23 Nyakanga 2017, wari ukiri mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).
Ndayiramije amaze guhabwa iyo moto, yavuze ko bimushimishije cyane kuko abonye moto ye bwite kuko iyo yakoreshaga itari iye.
Yagize ati “Ndishimye cyane bikomeye ko iyi ni inkunga ikomeye RURA ingeneye, nanjye ngiye kuyibyaza umusaruro. Iyo nakoreshaga yari iy’undi muntu.”
Yakomeje avuga ko gusubiza ayo mafaranga ari umutima wa kimuntu wamujemo atekereza kuba Imana yamurinze impanuka yakomerekeje uwo yari atwaye, anasaba bagenzi be guha agaciro umugenzi n’ibintu afite kandi bagakora kinyamwuga.
Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yavuze ko igikorwa uyu mumotari yakoze kigaragaza ubumuntu n’ubunyangamugayo.
Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubumuntu, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, guha agaciro umugenzi, kumurinda no kurinda ibye. Nibyo duhora duhamagarira abatwara abagenzi buri munsi.”
Yongeye ati “Inzego dukorana zaramushimiye, natwe nka RURA turamushimiye, twamugeneye moto nshya ya miliyoni 1.5 Frw ifite n’ibyangombwa byose, nk’ikimenyetso ko RURA yishimira abakora umwuga wo gutwara abantu bitwara neza. Ni igikorwa gishimishije kuko mu mirimo ifitiye igihugu akamaro harimo no gutwara abagenzi. Iyo RURA itanze ibyangombwa ngo abantu bakore iba igira ngo bakore kinyamwuga.”
Ndayiramije Donat avuka mu karere ka Ngoma, agakorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO