00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umumotari yashyikirije Polisi miliyoni 5.2 Frw z’umugenzi wakoze impanuka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 July 2017 saa 07:44
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yashimye umumotari witwa Donat Ndayiramiye warinze amafaranga y’umugenzi wakoze impanuka akayashikiriza abapolisi, akaza guhabwa umuryango w’uwakomeretse wajyanywe mu bitaro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye IGIHE ko “iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru ku muhima munsi ya APACOPE” ubwo Ndayiramiye yagongwaga na Coaster, ahetse umugenzi witwa Augustin Kayinamura wari ufite miliyoni 5.2 Frw mu gipfunyika.

Kayinamura wakomerekeye muri iyo mpanuka yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko amafaranga ye yamaze gushyikirizwa umuryango we.

Umumotari wagize umutima wo kurinda amafaranga y'umugezi wagize impanuka yatanze amafaranga yatoye
Umuryango w'umugenzi wakoze impanuka washyikirijwe amafaranga ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages