00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayisenga Valens yashimiye abamufashije mbere yo kwerekeza i Burayi mu ikipe nshya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 April 2017 saa 12:06
Yasuwe :

Ndayisenga Valens ugiye gukina mu ikipe yo muri Autriche yitwa “Tirol Cycling Team” yasinyemo amasezerano y’amezi 18, yashimiye cyane abagize uruhare mu izamuka rye.

Ndayisenga w’imyaka 22 y’amavuko, uza kwerekeza i Burayi kuri uyu wa Mbere,
ni we Munyarwanda umaze kwegukana “Tour du Rwanda” inshuro ebyiri, harimo iya 2014 na 2016.

Aganira na IGIHE, Ndayisenga yavuze ko kuba yarabashije kugera ku rwego nk’uru rwo kujya gukina i Burayi atari kubyishoboza ubwe ariyo mpamvu ashimira Abanyarwanda bose bamushyigikiye ariko by’umwihariko avuga n’amazina yihariye y’abantu bamuhora ku mutima bamufashije cyane.

Yagize ati “Ubu ngiye kwerekeza i Burayi, Tirol Cycling Team ni ikipe nziza kandi nemeye kuyikinira kuko nabonaga ko hari ibyiza yamfasha kugeraho. Gusa nayo si ikipe navuga ko ariho inzozi zanjye zigarukira, ndashaka gutera imbere kurushaho kandi nifitiye icyizere ko nzabigeraho kamwe n’Imana.”

Yakomeje agira ati “Birumvikana n’aho ngeze ni intambwe ikomeye kandi ntari gutera njyenyine. Niyo mpamvu nshimira cyane abantu bamfashije mpereye ku mutoza wanzamuye agatuma n’ikipe y’igihugu imbona, John (Rugamba Jean Baptiste) na Niyonshuti Andrien, ntabona n’icyo muvugaho kuko ari icyitegererezo n’umubyeyi watubaye hafi kugeza ubu.”

Anashimira Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable, ati “Uretse akazi gakomeye akora ngo umukino w’amagare utere imbere, ni n’umubyeyi utugira inama kenshi. Undi ni uwari umutoza n’umuyobozi wa Team Rwanda, Jonnathan Boyer na we yaradufashije cyane nubwo ubu yamaze gusezera.”

Ndayisenga avuga ko umwaka yamaze muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Dimension Data wamufashije cyane kuko yahigiye byinshi birimo uko umukinnyi wabigize umwuga abaho n’uko yitwara, kubana na bagenzi be bafite imico itandukanye ku buryo bizamufasha n’i Burayi aho agiye.

Uyu mukinnyi wagombaga gukina agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2017 kuri uyu wa Gatandatu ariko ntagaragare mu ikipe ya Les Amis Sportif, yavuze ko byatewe n’uburwayi bw’umutwe yari afite ndetse uwo munsi yari yagiye kwa muganga ku buryo ubu arimo koroherwa.

Ndayisenga Valens yegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages