Nyuma y’ibibazo by’umwukamubi byavuzwe muri iyi kipe bikaba ngombwa ko Perezida wayo, Muvunyi Paul afata icyemezo cyo guhagarika Umutoza Mukuru Ivan Minnaert n’abari bamwungirije babiri, Jeannnot Witakenge na Lomami Marcel; kuri iki Cyumweru habaye Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yari igamije kureba ejo hazaza ha Rayon Sports.
Ni Inama yabereye i Shyorongi muri Kanyinya Hills Hotels yitabirwa n’abasanzwe bagize Komite ndetse n’abahagarariye ama-Fan Clubs, uko ari 30 amaze gushingwa buri imwe ikaba yohereje abantu babiri.
Impande zose zafashe umwanya wo gucoca ibibazo biri mu ikipe ndetse byatumye n’umusaruro ubura dore ko yamaze kuva mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, hafatwa icyemezo ko Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, ufatwa nk’uwagambaniye ikipe kubera ibyo yatangaje, yirukanwa burundu naho Ivan Minnaert agahabwa gutoza ikipe y’abana.
Umwe mu bari muri iyi nama waganiriye na IGIHE yavuze ko Perezida Muvunyi Paul yavuze ko Bakame azagaruka muri Rayon Sports ari uko atakiyiyobora.
Ati “Twaganiriye ku bintu bitandukanye cyane cyane ku mwuka mubi umaze iminsi mu ikipe kuko ari nawo watumye duhura. Mu myanzuro yafashwe ni uko Bakame yirukanwa burundu ndetse Muvunyi yavuze ko azayigarukamo ari uko atakiyiyobora. Umutoza [Ivan] nawe byashobokaga ko asezererwa burundu ariko harebwe ku ngaruka bishobora guteza atureze, akaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwamuhaye kuzatoza Academy.”
Uyu muntu wahaye amakuru IGIHE, yavuze ko Perezida Muvunyi yemeje abitabiriye inama ko yabanje kuganira na Ivan ku nshingano nshya agiye gukora kandi babyumvikanye ku buryo nta kibazo bishobora kuzateza.
Yanababwiye ko hamaze kuboneka umutoza uzamusimbura ukomoka muri Brazil akaba agomba kugera mu Rwanda bitarenze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena gusa amazina ye akaba atatangajwe.
Muri iyi nama hanatowe Visi Perezida mushya wa Rayon Sports usimbura Muhirwa Prosper aho yabaye Muhirwa Freddy hanatorwa ushinzwe gukurikirana imishinga ya Rayon Sports ndetse hanashyirwaho akanama gashinzwe imyitwarire kazajya gahana kakanakebura inzego zose z’iyi kipe zigaragayeho guteshuka.



















TANGA IGITEKEREZO