Ahagana saa kumi n’igice z’amanywa yo ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2020, nibwo uwo mucuruzi, yatawe muri yombi nyuma y’uko we na mugenzi we bakubitiye mu ruhame bamwe mu bakorera urwego rwa DASSO.
Uyu mugabo akimara gukubita DASSO, abandi bacuruzi bagenzi be bahise bahurura babakomera bavuga ko na bo bari bumufashe.
Abakozi ba DASSO bakimara kubona ko n’abandi bacuruzi bariye karungu bahise binjira mu modoka bajya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ahazwi nka La Gallette.
Nyuma y’iminota mike Polisi yahise ihagera ita muri yombi uwo mucuruzi ariko mugenzi we bafatanyaga gukubita DASSO yahise aburirwa irengero.
Umwe mu bashinzwe umutekano muri DASSO witwa Manishimwe Philbert, yavuze ko yababajwe no gukubitirwa mu ruhame.
Ati “Habanje haza abambaye imyenda itari iy’akazi bagiye gufata ibintu byari ku mabaraza arabahutaza uje wese akaniga akamukubita afatanyije na mugenzi we. Nanjye navuye mu modoka ngiyeyo mugenzi we ankubita urushyi mu maso kuko bari bateje umwuka mubi mu bandi bacuruzi bose babavugira twahise tugenda tujya gutanga ikirego.”
Yongeyeho ko bifuza ko uwabakubise yabihanirwa kugira ngo bibere n’abandi isomo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Umuhoza Marie Michelle, yemeje ko uwo mucuruzi yatawe muri yombi.
Ati “Nibyo yatawe muri yombi ejo akurikiranyweho icyaha cyo guhutaza inzego z’umutekano.”
Yaboneyeho gushishikariza abaturage kwirinda ibyaha no kutihanira igihe babona ko bahohotewe ahubwo bagatangira amakuru ku gihe.
Umucuruzi watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya La Galette.
Si ubwa mbere abakozi ba DASSO bakubitwa ku mu 2016 ubwo Umujyi wa Kigali watangizaga gahunda yo guca ubucuruzi bw’akajagari, abagera kuri 20 bakubiswe n’abazunguzayi.



















TANGA IGITEKEREZO