00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali:Yahembewe ko yafashe abajura bitwaje intwaro

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 19 November 2015 saa 04:28
Yasuwe :

Ndihokubwabo Gilbert ukorera isosiyete ishinzwe umutekano ya RGL, yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 n’iyi sosiyete, ashimirwa gufata akanatesha abajura babiri bitwaje intwaro, amafaranga y’u Rwanda angana na 5 600 000 bari bibye Umuhinde i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Ndihokubwabo w’imyaka 21, yanagizwe umukozi w’icyitegererezo muri uyu mwaka wa 2015 anazamurwa mu ntera mu kazi ke kubera iki gikorwa kidasnzwe yakoze ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2015,ubwo yafataga abajura bari bamaze kwiba Umuhinde i Gikondo.

Aba bajura yafashe barimo uwitwa Bahizi Ali na Rugerinyange Amri wari utwaye imodoka bibishaga.

Ndihokubwabo yabwiye IGIHE ko gutesha aba bajura abikesha imyitozo yahawe n’umutima wo kutarebera ubugizi bwa nabi.

Ati “ Kubera ko nari maze kumva ko mu nzu hatari umwuka mwiza, nahise mfunga urugi rw’igipangu mbona basohotse umwe afite ibahasha n’imbunda nsa nk’aho mbahunze ni bwo nabonye bankurikiye mbacamo hagati nkubita umwe umuripu agwa hasi, abyuka yiruka asize iyo bahasha y’amafaranga hasi.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umujura umwe yirutse yahise akubita intwaro(PR 24) ku maboko undi mujura, imbunda yari afite igwa hasi barayirwanira maze abakozi bo muri icyo kigo n’abakarani bari aho bahise baza kumufasha gufata uwo mujura n’umushoferi bari kumwe kuko yari yamaze kumwaka imbunda.

Uwari uhagarariye Polisi muri uyu muhango, CIP Norbert Nkusi yashimye uyu musore ndetse anaboneraho gusaba abandi bakozi bashinzwe umutekano gukomeza ikinyabupfura ndetse n’ubutwari nk’ubwo mugenzi wabo yagaragaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages