Uyu mukino warangiye ari ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa, byatsinzwe na Kwizera Pierrot na Nahimana Shassiir mu minota itanu ya nyuma y’umukino.
Ni umukino waranzwe n'ishyaka ku bakinnyi
Umukino wari ishiraniro ku bakinnyi b'amakipe yombi
Umuzamu Ndoli Jean Claude yari yabaye ibamba ba rutahizamu ba Rayon Sports babuze igitego
Hagati mu mukino abakinnyi batangiye kutumvikana
Abakinnyi ba AS Kigali bagaragaje kutishimira ibyemezo by'umusifuzi
Ndoli yagaragaje uburakari ashaka gusagarira umusifuzi
Bakame yinjiye mu kibuga agerageza guturisha mugenzi we bakinanye muri APR FC
Manishimwe Djabel (uryamye hasi) yakubitiwe mu kavuyo k'abakinnyi ba AS Kigali na Rayon Sports
Bakame aganiriza Ndoli wari warenzwe n'uburakari
Nyuma y'umukino Bakame yagiye kwihanganisha Ndoli wari umaze gutsindwa ibitego bibiri
Amafoto: Manzi Rema Jules



















TANGA IGITEKEREZO