00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugendo rwa Noopja mu muziki akesha kwiyubakira studio, akaba anageze kure umushinga wa radio ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 May 2020 saa 09:53
Yasuwe :

Nduwimana Jean Paul benshi bamenye nka Noopja, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka yo ha mbere ariko kuri ubu usa n’uwatangiye kugenza make mu muziki, ashyira imbaraga mu bindi bikorwa birimo Studio ye na Radio ateganya gufungura mu minsi iri imbwere.

Nduwimana wavukiye akanakurira mu karere ka Rusizi, yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nyuma y’uko yari amaze kuvunika akava mu mukino wa Basketball.

Yaje guhuza imbaraga na The Rain Paul n’undi witwa Jimmy bakora itsinda ryaririmbiraga ku ishuri aho bigaga, ndetse banashaka gukomezanya umuziki ariko biranga.

Impano yo kwandika indirimbo ni kimwe mu byo avuga byamufashije kwandika iyo yise “Murabeho”, yakoze ashaka gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya SIDA cyari cyugarije Isi n’izindi ndirimbo zagiye ziyunganira mu gihe uyu muhanzi yari agezweho.

Iyi ndirimbo yamugize icyamamare yayanditse yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, icyakora aza kuyisohora yarayarangije.

Nduwimana ahamya ko kugira ngo abone amafaranga yo gukora indirimbo ye ya mbere byamusabye gusaba ubufasha mu baturanyi aho yari atuye mu karere ka Rusizi, ariko umuryango umwe gusa niwo wamufashije umuha itike imugeza i Kigali.

Mbere yo kujya i Kigali avuga ko yabanje gushaka umuntu w’iwabo uhatuye wamufasha, uyu ntawundi yari Munyenshoza Dieudonné wanamufashije gukora indirimbo ya mbere yise “Birababaje”, ijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gihe yasubiye iwabo ajya gushimira umwe wamuhaye itike ndetse anatanga indirimbo ye kuri radiyo, igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kigeze Noopja avuga ko yaje gutumirwa ngo aririmbe ya ndirimbo ye yari yatangiye gucurangwa kuri radiyo.

Ubwo yayiririmbaga, uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi icyo gihe yiyemeje kumushyigikira, aho ahamya ko Akarere kamukoreye Album ye ya mbere yise “Ni abagabo” yasohotse mu 2007.

Iyi Album ya mbere ya Noopja ninayo yari iriho indirimbo “Murabeho”, yaje kumenyekana cyane i Kigali abifashijwemo na Tidjala Kabendera wanabaye umujyanama we igihe kinini.

Muri iki gihe nibwo Noopja na Tidjala batekereje kumurika iyi Album ku mugaragaro, bateguye ibitaramo bibiri birimo icyabereye i Huye muri Kaminuza y’u Rwanda n’ikindi cyabereye mu mujyi wa Kigali byose byari byatumiwemo Ali Kiba.

Muri ibi bitaramo, Noopja avuga ko icy’i Huye cyagenze neza cyane, icyakora icy’i Kigali kigenda nabi kuko atigeze abona abafana agahamya ko byatewe n’imitegurire itari myiza.

Iki ni kimwe mu bitaramo bitazibagirana byatumiwemo abahanzi bakomeye kikitabirwa n’abantu bake cyane, cyabereye muri Parikingi ya Stade Amahoro cyitabirwa n’abatarenga 200.

Noopja wari ugezweho icyo gihe yagiye acika intege kuva icyo gihe birangira atacyumvikana cyane mu muziki, we ku giti cye ahamya ko cyari icyemezo cye yafashe akaba abivuyemo kugira ngo yongere yitekerezeho.

Ubwo yakoraga Album ye muri studio ya “Kilulu Nine Production”, uyu muhanzi yari yiyemeje kuba ayisoje mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Icyakora uko yakiriwe byatumye ayikora imyaka ibiri yose kubera serivisi zitari nziza yahawe, byamuteye icyo ishyaka, nyuma yo kwiyubaka neza ahita akora studio ye yise “Country Record”.

Iyi ifite icyicaro mu mujyi wa Kigali imaze gukorerwamo indirimbo zinyuranye zakunzwe, iheruka ikaba ari iyitwa “Henzapu” ya Bruce Melodie. Muri iyi studio hakoreramo aba Producers nka Element na Iyzo Pro.

Gukura ashaka kumenyekanisha ibihangano bye ndetse no gushaka gufasha urubyiruko rukizamuka, byatumye Noopja yifuza gukora Radio ye bwite.

Kuri ubu mu karere ka Rusizi ari mu myiteguro yo kuhafungura Radio yise Country FM izatangira yumvikanira mu Burengerazuba bw’u Rwanda, nubwo yifuza kubaka na studio yayo ya kabiri mu mujyi wa Kigali.

Nubwo ariko akora ibi byose, Noopja ntiyigeze ava mu buhanzi kuko yandikira bagenzi be indirimbo ndetse byaba ngombwa akaba yanasohora iye bwite. Iheruka ni iyo yakoreye kurwanya Coronavirus yise Guma Mu Rugo.

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Nduwimana J Paul Noopja

Indirimbo "Murabeho" Yamenyekanishije bikomeye Noopja

Noopja aherutse gusohora indirimbo nshya yo kurwanya Coronavirus

Noopja yujuje Studio ye "Country Record"
uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gutaha Radio ye "Country Fm"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages